Menya amateka ya Lt Gen Innocent Kabandana witabye Imana

109 0

Lt Gen Innocent Kabandana wakoze inshingano zitandukanye mu ngabo z’u Rwanda RDF, akaba yaranayoboye inzego z’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Ni amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, ko yaguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe aho yari amaze iminsi yivuriza.

Nyakwigendera Lt. Gen. Kabandana yari umwe mu basore bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gutangirana n’abandi basore n’inkumi ba RPA, urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1990.

Akazi gatandukanye yakoze mu ngabo z’u Rwanda, harimo kuba yarayoboye umutwe wihariye wa Gisirikare.

Mu myaka ishize, yakoze imirimo inyuranye kuva mu bikorwa byo kurwana, kuyobora, guha imyitozo abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Yabaye kandi umukozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC.

Nyakwigendera yabaye umuyobozi ushinzwe imibanire y’ingabo n’abasivili muri Brigade, Umuyobozi Mukuru w’amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ndetse n’Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi b’ingabo muri Loni muri Sudani y’Epfo.

Yanabaye kandi Perezida w’Inama ishinzwe amasoko ya gisirikare, Umuyobozi Mukuru w’ibikoresho (Chief of Logistics) ku cyicaro gikuru cya RDF; Komanda w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Peace Academy.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *