Umuhanzi Innocent Niyonsenga uzwi nka Yago Pon Dat, yatangaje ko ku wa 29 Nzeri 2025 azakorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, aho azamurikira ku mugaragaro Album ye ya kabiri yise ‘Yago Life II’.
Ni igitaramo kizwi nka Listening Party, aho azahuriza hamwe abakunzi be n’abahanzi batandukanye bagize uruhare kuri iyi album. Yago yavuze ko indirimbo 18 zose ziyigize azaziririmba mu gitaramo, ndetse buri muhanzi wamufashije kuzitunganya cyangwa kuzicuranga azaba ahari.
Yago yatangarije umunyamakuru wa “Indirimbo 18 zose nzazirimba, kandi umuhanzi wese wagaragaye kuri iyi Album agomba kuzaba ahari. Nka Sintex, Paccy Kizito, Okkama n’abandi bose nzaboherereza ‘invitation’ kugira ngo tuzataramane.”
Iki gitaramo kizabera ahitwa Nomad, hamwe mu hantu hakomeye h’imyidagaduro muri Uganda. Yago yavuze ko ari ishema kuri we kuba ari ho azakorera igitaramo cye cya mbere kuva yimukiye ibikorwa bye muri kiriya gihugu.
Uretse abahanzi bo mu Rwanda bazamufasha, Yago yavuze ko hari n’abahanzi bakomeye bo muri Uganda bazifatanya nawe, barimo na Levixone.
Mbere y’iki gitaramo, azabanza kwitabira igitaramo cyo kuru Lugogo Cricket Oval ku wa 19 Nzeri 2025.
Iyi album agiye kumurika yashyizwe hanze ku wa 25 Nyakanga 2025, ikaba ari iya kabiri nyuma ya Suwejo yo mu 2023. Ifite indirimbo 18 zirimo: Amashagaga, Ibyo birabera, Kwa Mama, Ocean (feat. Paccy Kizito), Elo, Nzaririmba Igitangaza, Habaye Ibitangaza (feat. Inyogoye), Nooma (feat. Double Jay wo mu Burundi), Kasabanitta, Shall We Do It Again?, No Nyash No Problem (feat. Ykee Benda wo muri Uganda), Sarambara, Urakapu, Padiri n’Umudari, Sokka (feat. Sintex), Mumavi (feat. Okkama), ndetse na Elo Remix (feat. Ayma wo muri Uganda).
Mu gutunganya iyi album, Yago yakoranye na ba producer 10 barimo: Logic Hit It, Prince Kiiz, Dany Beats, Knox on the Beat, ISB Pro, Chrisy Neat, Iyzo Pro, Epa Gold, Lion Beat na Devy Denko & Klein.
Album yanahawe umugisha na Mavenge Sudi, umuhanzi w’inararibonye mu muziki nyarwanda, mu gihe ‘design’ yayo yakozwe na Zeo Trap.
Yago aheruka gusohora album ya mbere yise Suwejo mu 2023, ayimurikira muri Camp Kigali ku wa 23 Ukuboza 2023. Iyo album yari igizwe n’indirimbo 13 zirimo: Suwejo, Rata, Si Swing, Umuhoza, Yahweh, Original Kopy, True Love, Alright, Naremeye (feat. Bushali), My Love, Vis à Vis, Yago Piano na T’en Vas Pas.
Yayikoranye n’aba producer 13 barimo Element, The Major, Iyzo Pro, Knox on the Beat, Bob Pro, Santana Sauce, Fanta Pro, Prince Kiiz, Pakkage, Chrisy Neat, Nessim, Logic Hit It na Flyest Music.



