FRVB yatangaje urutonde rwa nyuma rw’abifuza kuyiyobora

133 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], ryatangaje urutonde ndakuka rw’abakandida bifuza kuriyobora mu myaka ine imbere.

Uru rutonde ndakuka rw’aba bakandida bifuza kuyobora FRVB mu myaka ine iri imbere, ruyobowe na Ngarambe Raphael wifuza gukomeza kuba Perezida w’iri Shyirahamwe.

Abandi baruriho ni Zawadi Geoffrey wifuza gukomeza kuba Visi Perezid awa mbere, Gasasira Janvier wifuza kuba Visi Perezid awa Kabiri na Umulisa Henriette wifuza kuzakomeza kuba Umubitsi w’iri Shyirahamwe.

Abandi bahanganiye umwanya w’Ubunyamabanga Bukuru, ni Ntanteteri Vedaste na Dukunde Jean Jacques. Abandi bakandida ni Ishimwe Clèmence na Nsengiyumva Alphonse bifuza kuzayobora Komisiyo Nkemurampaka na Uwamariya Rose na Bitukuze Scholastique bifuza kuzayobora Komisiyo Ngenzuzi.

Biteganyijwe ko amatora ya FRVB, azakorwa ku wa 20 Nzeri 2025.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *