Kunshuro ya mbere bakinira ikipe y’igihugu Amavubi, Aba basore bavukana uko ari batatu ntagushidikanya akaboko kabo karagaragaye mu mikino ya FIFA Series 2026.
Uwo hagati wambaye nimero 13 yitwa Leroy Jacques Mickels akaba ariwe muto muribo ninawe watsinze igitego cya kabiri kumukino wa nyuma akaba akinana na Ange MUTSINZI mu ikipe iimwe yitwa Zira FC yo muri Azerbaijan.
Uwo uri ibumoso bwawe wambaye nimero 20 watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere yitwa Joy Lance Mickels akina mu ikipe yitwa Sabah FK mukiciro cya mbere muri Azerbaijan akaba ari impanga na Joy Slayd Mickels uri iburyo bwawe wambaye nimero 9 we yakundaga kuza mukibuga asimbuye akaba akina mu ikipe yitwa Karvan nawe muri Azerbaijan.
Impanga Joy Lance Mickels na Joy Slayd Mickels zifite imyaka 32 mugihe murumuna wazo Leroy Jacques Mickels afite imyaka 30.

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA/+250788625932


