Minisitiri wa siporo, yageneye ubutumwa abakora mu itangazamakuru bazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare

677 0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yahaye ikazendetse anagenera ubutumwa abakora mu rwego rw’itangazamakuru bazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Minisitiri Mukazayire yabasabye ko ibihe bazagirira mu Rwanda bizarenga kwitabira iri rushanwa ahubwo bagasobanukirwa neza umuco, imiterere by’igihugu, ndetse abizeza ko Abanyarwanda ari abantu bagira urugwiro no kwakira neza ababagana.

Minisitiri Mukazayire yabugeneye abakora mu itangazamakuru barimo abanyamakuru, abafotozi n’abafata amashusho ndetse n’abandi bazitabira Shampiyona y’Isi y’amagare igiye kubera mu Rwanda no ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere.

Kuva iri rushanwa ryatangira mu 1921, ni inshuro ya mbere rigiye kubera ku mugabane wa Afurika, bikaba ari amateka akomeye yanditswe mu mukino w’amagare.

Minisitiri Mukazayire yagize ati ” Ni ibyagaciro gakomeye kubakira ku butaka bwacu mu irushanwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, igiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere.”

Ubutumwa bwe bukomeza bugira buti ” Tubashimiye ko muzaba muri kumwe natwe ndetse n’uruhare rwa buri wese mu guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare. Uretse kwitabira amarushanwa, ndanabashishikariza gusura no gusobanukirwa u Rwanda: umuco warwo, imiterere yarwo, cyane cyane abaturage barwo, bazwiho urugwiro no kwakira neza ababagana bigaragaza isura y’igihugu cyacu.”

Iri rushanwa rizahuza abakinnyi b’icyiciro cya mbere bakina umukino w’Amagare ku Isi.

Minisitiri Mukazayire yanatangaje ko uyu mwaka hazatangizwa ku mugaragaro isiganwa ryihariwe ry’abakobwa batarengeje imyaka 23 (Under-23 Women’s Road Race), nk’indi ntambwe igaragaza iterambere ry’uburinganire n’ubushobozi bw’abagore muri uyu mukino w’amagare.

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no gutangaza amakuru muri UCI, Christophe MARCHADIER, yavuze ko guhitamo u Rwanda nk’igihugu kizakira iri rushanwa bifite igisobanuro gikomeye. Byerekana uko umukino w’amagare ukomeje gukura no kugera ku migabane yose y’Isi.

Akomeza avuga ko u Rwanda rusanzwe ruzwi kuri siporo y’amagare binyuze muri Tour du Rwanda, ariko kuri ubu rwanditse izina rikomeye kurushaho.

Iri rushanwa rizafasha mu kongera abakunzi b’amagare, kwerekana ubwiza bw’u Rwanda ndetse no guteza imbere umukino w’amagare muri Afurika.

MARCHADIER yabwiye abanyamakuru ko bari ku isonga mu gusakaza aya mateka azaba abereye muri Afurika, binyuze mu gusangiza amafoto, inkuru, ibiganiro n’amashusho, bagafasha gusangiza Isi yose gukurikirana ibizaba bibera muri iyi Shampiyona.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *