U Rwanda rwaciriye ku mayange DRC, ko irimo igerageza kurenga umurongo utukura.

783 0

Guverinoma y’ U Rwanda yagaragarije amahanga ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukora igisa n’ubushotoranyi bukabije mu buryo butandukanye burimo n’imvugo iherutse gukoreshwa n’umwe mu bagize Guverinoma ya DRC ku ngabo z’U Rwanda RDF.

Leta y’U Rwanda yatangaje ibi nyuma yaho umwe mu bagize Guverinoma ya DRC ashinjije Ingabo z’u Rwanda gufatanya na M23 gukorera Jenoside Abanyekongo b’Abahutu, rukavuga ko ibi birego by’ibinyoma ari ukugerageza kurenga umurongo utukura nyamara kandi udashobora kwihanganirwa. Nyuma y’ijambo ryavugiwe mu nama y’umuryango w’abibumbye uharanira uburenganzira bwa muntu yateraniye i Genève mu Busuwisi .

U Rwanda rwamaganiye kure imvugo yakoreshejwe n’umwe mu bagize Guverinoma ya DRC washinje Ingabo z’u Rwanda ngo gufatanya na M23 gukorera Jenoside Abanyekongo b’Abahutu, ruvuga ko ibi birego by’ibinyoma ari “umurongo utukura” udashobora kwihanganirwa ngo ube warengwaho.

Inyito “Jenoside yakorewe Abahutu” muri Rutshuru yazamuwe na Minisitiri ushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri RDC, Samuel Mbemba Kabuya, kuri uyu wa 9 Nzeri 2025 mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Komiseri wa Loni ushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, Volker Türk, yagaragaje ko kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 29 Nyakanga, abarwanyi ba M23 baherekejwe n’abasivili bafite imihoro n’abasirikare “bikekwa ko ari RDF” bateye amasambu menshi muri Sheferi ya Bwisha, bica abasivili amagana biganjemo Abahutu.

 

Ambasaderi Bakuramutsa yagaragaje ko raporo ku burenganzira bw’ikiremwamuntu ziba zikeneye ibimenyetso byuzuye kandi bikabanza gusuzumwa, yibutsa ko iyakorewe i Rutshuru yashingiye ku biganiro bya telefone n’amashusho y’ibyogajuru bidashobora gutahura ubwoko bw’abantu.

Ati “Raporo ubwayo ivuga ku mbogamizi zo kuhagera no kwishingikiriza cyane ku buryo bwo gukusanyiriza amakuru kure, ku buryo butangaho amakuru bufunguye, nta kugera ku makuru. Ibyo birego bikomeye biba bigomba guherekezwa n’ibimenyetso bigenzuwe.” Yavuze ko iyi raporo igaragaza ukubogama gukomeye kuko yagarutse kuri M23 inshuro 110, inshuro 65 ku Rwanda cyangwa RDF, 42 kuri FARDC, 42 kuri Wazalendo, 15 ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR, indi mitwe ivugwaho 23.

Muri iyi nama ya Geneva, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yashinje u Rwanda gufasha M23 kandi ko nibikomeza, ikibazo cya FDLR, icy’impunzi n’imvugo zibiba urwango bitazakemuka. Muyaya yagize ati “Ku kibazo cy’imvugo zibiba urwango, impunzi na FDLR, ibi bibazo byose ntibizakemuka mu gihe ingabo z’u Rwanda zikomeje gufasha abazishamikiyeho mu gihugu cyacu, mu gihe zinakomeje gukora ibyaha byagaragajwe na Minisitiri w’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.”

Hashingiwe ku masezerano ya Washington, Leta ya RDC yari yemeye gusenya FDLR mu gihe kitarenze iminsi 90. Gusa mu nama y’urwego rw’umutekano ruhuriweho yabereye muri Ethiopia mu ntangiriro za Kanama, yanze gutangira kubishyira mu bikorwa.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *