Yemi Alade agiye gutangira gucuruza ibikoresho bye by’ubwiza yise Yem Beauty mu Rwanda

49 0

Umuhanzikazi wo  mu gihugu cya Nijeriya Yemi Alade yatangaje ko guhera tariki 1 Ukwakira 2025 azaba yamaze kugeza ku isoko ry’u Rwanda ibikoresho bye ya ‘Maquillage’ yise ‘Yem Beauty’.

Uyu muhanzi amaze iminsi mu Rwanda aho ari umwe mu bari batumiwe mu birori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20. Umwana w’ingagi yise izina, yamwise ’Kundwa’, ndetse agaragaza amarangamutima y’uko yashimishijwe no gusura ingagi zo mu birunga.

Ibi bikoresho bya ‘Maquillage’ yise ‘Yem Beauty’, Yemi Alade yabimuritse ku mugaragaro muri Kanama 2025.

Yemi Alade ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika unamaze igihe mu muziki cyane ko yawutangiye mu 2005.

Yemi Eberechi Alade wamamaye nka Yemi Alade yavutse ku wa 13 Werurwe 1989 bisobanuye ko kugeza ubu amaze kuzuza imyaka 36 y’amavuko.

Azwi cyane mu ndirimbo ze zakunzwe nka Johnny,Oh my gosh, Shekere, Ferrari n’izindi zirimo Na gode.

Uyu muhanzi avuka kuri James Alade wigeze gukurira Polisi muri Leta ya Ondo mu gihe Helen Uzoma we yavukaga muri Leta ya Abia.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *