Umuhanzi akaba n’umuyobozi wa Mpaka Records Tugume Wycliff uzwi nka Ykee Benda, hamwe n’umukunzi we Emily Nyawira, baritegura gukora umuhango wabo gakondo wo gusaba no gukwa muri ’iyi week end, ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025, mu mujyi wa Naalya.
Mu kwezi kwa Kwa munani uyu mwaka, Ykee na Emily batangije urugendo rwabo rwo kwemeranyiriza gukora ubukwe, aho bakoze ibirori byo kwemeza ko bazashyingiranwa, byari intambwe yabo ya mbere aho Ykee Benda yambitse Impeta y’urukundo Emily amusaba ko bazabana akaramata
Nyuma yaho, mu kwezi kwa Nyakanga, bombi bakoze umuhango wo guca mu irembo rw’ababyeyi ba Emily, umwe mu mihango ya kera muri gakondo ya Buganda.
Ubu, Ykee na Emily bakomeje intambwe zigana ku muhango w’ubukwe nyir’izina, aho ku wa Gatandatu w’iyi weekend bazahuriza hamwe imiryango yabo n’inshuti mu muhango wabo w’akataraboneka wo gusaba no gukwa
Muri uwo muhango, Ykee Benda azatanga inkwano nk’uko biteganywa n’imigenzo ya Buganda, azakira umugisha n’amagambo meza y’ababyeyi ba Emily, hazaboneka kandi ibiribwa byiza n’ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro n’imihango ya gakondo.
Uyu muhango ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’urukundo rw’aba bombi, rukomeje gukurura abantu benshi bifuza kubabona bishimira uyu munsi wabo wihariye.






