Nigeria: Umutetsi Hilda Baci yongeye guca agahigo ko guteka isafuriya Nini ya Jollof muri Guinness World Records

511 0

Umunyanigeriyakazi Hilda Baci  yongeye guca agahigo ko  guteka isafuriya nini y’umuceri kurusha izindi kw’isi uzwi nka Jollof kw’isi

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, uyu  muhanga mubyo guteka w’Umunyanijeriya Hilda Baci yatetse icyiswe isafuriya nini kurusha izindi y’umuceri wa Jollof ku isi. Ku wa mbere, Guinness World Records yemeje ubu buhanga nk’agahigo gashya ku rwego mpuzamahanga.

Iyo safuriya yakubiyemo umuceri urenga ibiro 4 700, bikaba ari byo bisabwa ngo igikorwa cyemerwe mu bitabo bya Guinness World Records. Uwo muceri mwinshi wahise usaranganywa abantu benshi bari bateraniye kuri Victoria Island, aho Hilda Baci yari kuwutegurira .

Iki gikorwa cyasabye akazi katoroshye, aho byatwaye amasaha icyenda y’umuriro udahagarara kugira ngo uwo muceri ushye neza  neza.

Umuceri wa Jollof ni ifunguro rihuriweho n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bwa Afurika, ukaba utekwa mu buryo bwihariye ukoreshwa umuceri ugatekwa mu isosi y’urusenda, bityo ukarushaho kugira uburyohe bwihariye.

Hilda Baci yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2023 ubwo yabaga umunyagitinyiro ku rwego rw’isi mu marushanwa yo guteka igihe kirekire kurusha abandi (longest cooking marathon).

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *