Umunyanigeriyakazi Hilda Baci yongeye guca agahigo ko guteka isafuriya nini y’umuceri kurusha izindi kw’isi uzwi nka Jollof kw’isi
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, uyu muhanga mubyo guteka w’Umunyanijeriya Hilda Baci yatetse icyiswe isafuriya nini kurusha izindi y’umuceri wa Jollof ku isi. Ku wa mbere, Guinness World Records yemeje ubu buhanga nk’agahigo gashya ku rwego mpuzamahanga.
Iyo safuriya yakubiyemo umuceri urenga ibiro 4 700, bikaba ari byo bisabwa ngo igikorwa cyemerwe mu bitabo bya Guinness World Records. Uwo muceri mwinshi wahise usaranganywa abantu benshi bari bateraniye kuri Victoria Island, aho Hilda Baci yari kuwutegurira .
Iki gikorwa cyasabye akazi katoroshye, aho byatwaye amasaha icyenda y’umuriro udahagarara kugira ngo uwo muceri ushye neza neza.
Umuceri wa Jollof ni ifunguro rihuriweho n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bwa Afurika, ukaba utekwa mu buryo bwihariye ukoreshwa umuceri ugatekwa mu isosi y’urusenda, bityo ukarushaho kugira uburyohe bwihariye.
Hilda Baci yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2023 ubwo yabaga umunyagitinyiro ku rwego rw’isi mu marushanwa yo guteka igihe kirekire kurusha abandi (longest cooking marathon).


