MUSORE / MUGABO UZIRINDE IBI BINTU UKO ARI 12 KUBERA KO BYICA URUKUNDO

487 0

Numara gusoma ibi bintu uko Ari 12 byica urukundo ntugende udasize ubutumwa ahabugenewe.

1. KUTAGANIRA: Iyo mutabonera rimwe umwanya uhagije ngo muganire, ni ko buri umwe agenda yitoza kubaho ukwe, urukundo rukayoyoka rutyo.

2. KURWANA BIDASHIRA: Guhora murwana bituma mutangira kwirinda kubonana kugira ngo mugire ituze, bityo bikabatandukanya.

3. KUTAGIRA IBIKORWA MUHURIRAHO: Nubwo mwaba mufite akazi gatandukanye cyangwa inyungu zitandukanye, iyo nta kintu muhuriraho ngo mugikore mufatanyije, urukundo rwanyu rugenda rukendera

4. UBUHEHESI: Umwe guca inyuma y’undi bituma urukundo rwanyu rukura nk’isabune

5. UBUBATA (ADDICTIONS): Kubatwa na videwo z’urukozasoni, inzoga, ibiyobyabwenge, … bigutwarira umwanya wose, urukundo rukabirenganiramo.

6. ABABYEYI, ABAVANDIMWE: Ushobora kukweshurwa n’ababyeyi, inshuti cyangwa abavandimwe bakakutandukanya n’uwo mwashakanye.

7. KUBA INDASHIMA: Iyo mwimitse kutubahana no kudashimirana, gukundana bitangira kubabera umutwaro uremereye.

8. KUTABABARIRA: Umutima ntushobora gukunda no kubika inzika icyarimwe. Inzika yirukana urukundo.

9. INTERA: Intera y’umubiri n’iy’amarangamutima bishobora gutuma mutandukana.

10. AKAZI: Iyo akazi cyangwa ubucuruzi bigutwaye uruhu n’uruhande, kubihuza n’urukundo bishobora kukubera ihurizo, urukundo rukaburiramo imbere y’ifaranga.

11. KWITANA BAMWANA: Iyo muhora mutwererana amakosa, birangira kwiyumvanamo bibakamutsemo, urukundo rugahwekera.

12. KUTIGIRAMO UMUHATE: Urukundo ntirupfa kwizana gutyo gusa, ntirwatoha rutuhiwe. Rukeneye guhora rubagarirwa, rurerwa, ruhabwa agaciro. Iyo mwembi mutaruashyiramo imbaraga, ruyonga buhoro buhoro kugeza rupfuye burundu.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *