Umukinnyi wa filime nyarwanda Niyonkuru Aimée, uzwi cyane ku izina rya Miss Nyambo Jesca, yafashije abaturage bo mu karere avukamo ka Kirehe, umurenge wa Nyarubuye, akagari ka Nyabitare, Intara y’Iburasirazuba, abishyurira ubwishingizi bw’ubuzima bushingiye ku miryango y’abantu 100 batifite
Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic, Nyambo yasobanuye ko iki gitekerezo cyaje mu gihe cy’isabukuru ye y’amavuko.
Yagize ati:“Nashakaga gukora ibi nk’uburyo bwo gushimira Imana. Ariko icyo gihe byari hakiri kare kwishyura mutuelle de santé, bituma mpitamo kubigumana mu mutima kugeza igihe nyacyo kigeze. None dore tugeze hano.”
Yongeyeho ko ikintu cya mbere cyamuteye imbaraga ari ubuzima ubwabwo.
Ati:
“Icyo twese dukenera mbere na mbere ni ubuzima — kuko iyo ubuzima buhari, ushobora gukora no kugeraho byinshi. Natekereje ko kwishyurira abantu mutuelle de santé byaba inzira yo kubafasha kugira ubuzima buzira umuze no gukomeza gutera imbere. Natangiye n’abantu 100 bo mu baturanyi b’iwacu, kuko nshaka kubona iterambere ritangirira mu rugo.”







