Mu rugo kwa Weasel na Teta Sandra zongeye kubyara amahari

785 0

Umuhanzi Weasel Manizo yongeye kugaragara mu mashusho arira cyane asaba ubufasha, aho yashinjaga umugore we Sandra Teta kumufata nabi no kumutererana kuva yavunika ukuguru.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, Weasel yumvikana asaba ko Teta yamuvira mu rugo rwabo rwa Neverland, ndetse anavuga ko atigeze amwitaho na rimwe kuva igihe yamukomerekeje akamuvuna ukuguru ubwo yamugongaga n’imodoka. Weasel asaba gutabarwa, avuga ko akomeje guhohoterwa n’umugore we.

Ikinyamakuru Galaxy FM cyo muri Uganda cyasohoye andi majwi yumvikanisha Weasel asakuza cyane, asaba ko bamukiza Teta Sandra. Mu ijwi ryumvikana mu mashusho, uyu muhanzi aratakamba cyane avuga ko Sandra yaramutereranye.

Ni mu gihe na Sandra we yumvikana abaza abari bahagurukiye kubakiza icyo yaba yarakoze Weasel, aho yagarukagaho kenshi agira ati: “Namutwaye iki?”

Amakuru aracyari urujijo ku cyaba cyateye aya makimbirane mashya, gusa mu mashusho hagaragaramo umukozi wabo ari we ubakiza ubwo bari batangiye gushyamirana.

Si ubwa mbere uyu muryango ukozanyaho. Guhera mu gihe Teta Sandra yatangiye gukundana na Weasel, amakimbirane yabo ntiyigeze atinda kugaragara. Mu 2022, Teta yigeze guhungira i Kigali ari kumwe n’abana be, nyuma y’ihohotera yashinjaga Weasel.

Nyuma y’umwaka, muri Mata 2023, Weasel wari wumvikanye nk’uwigaye kuba Teta yarigendeye akamuta, yasabye imbabazi ku mugaragaro, maze Sandra amubabarira agaruka i Kampala aho bongeye kubana nk’umuryango, babyaranye abana babiri.

Kuri iyi nshuro, ibibazo byabo byongeye gusakara binyuze mu mashusho, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana neza igihe yafatiwe cyangwa icyari cyabaye cyatumye basubira mu makimbirane.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *