Muri iyi minsi abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga benshi bishimira shampiyona y’isi y’amagare iri kubera mu Rwanda benshi muribo mu gihe bari gukorera mu rugo abandi bari mu bice bitandukanye by’umujyi barebaga igare bifuza kumenya aho basohokera ku mugoroba ngo baruhuke mu mutwe
Kuruhuka ni umurage Imana yahaye abatuye Isi, kugira ngo na bo mu gihe bakutse iminsi itanu cyangwa itandatu y’uruhurirane rw’imirimo, bafate umwanya ngo baruhuke, basangire n’inshuti mbese bategure ubwonko babutegurira akazi kabategereje mu cyumweru gitaha.
Nk’uko dutandukanye mu mimerere, ni na ko ibyo dukunda bitandukana, hari abaruhuka basoma ibitabo, abajya kuryoshya ku mazi magari, ariko hari n’abumva ko baruhutse neza iyo basohotse bagasangira n’incuti.
Niba koko wowe n’inshuti zawe muri abasilimu mukunda gusohoka reka nkubwire ahantu heza wasohokera guhera kuri uyu wa gatatu kuzageza week end hano muri Kigali
Icyakora nimvuga abasilimu ntiwumve ba bandi batunze n’ibya Mirenge ahubwo wumve basobanutse, mbese wa muntu wicara ahantu cyangwa ubona ari gutambuka ntumubonemo ubunyamusozi.
PADDOCK LOUNGE (KICUKIRO)
Paddock ni akabari gafite umwimerere n’akanyamuneza, gaherereye i Kicukiro Sonatubes, i Kigali, imbere ya Mirya Car Wash. Kamenyekanye kubera umwuka w’ibyishimo gahora gafite, kakaba gasurwa cyane n’urubyiruko ndetse n’abakora imirimo inyuranye bashaka kuruhuka nyuma y’akazi.
Hafite akabyiniro kadasanzwe ku ndirimbo zigezweho nka Afrobeats, Caribbean na Amapiano, ndetse ku Cyumweru hakabaho akarusho ko gusubizwa m’ ubuzima bw’indirimbo z’ibihe byahise (golden oldies).
Paddock kandi kirazwiho guteka indyo ziryoshye z’ukuri, n’imitobe (cocktails) ishamaje, bigatuma haba ahantu heza ho kubyina, gufungura no gusabana n’inshuti.
Niba uje ku bw’indirimbo, ibyo kurya cyangwa cocktails, Paddock ni ahantu hatanga harangwa n’ibyishimo byinshi cyanbe



KAIZEN HOTEL (NYABUGOGO)
Kaizen Hotel n’imwe muma Hotel amaze kubaka izina hano mu mujyi wa Kigali kubera serivise nziza iha abayigana cyane cyane mu mpera z’icyumweru uhereye ku munsi wa Gatatu kugeza ku cyumweru .
Muri Kaizen Hotel ku wa Gatatu kugeza ku cyumweru baba bafititye abakiliya babo serivise nyinshi zitandukanye zijyane no gusoza icyumweru neza aho ababishaka bajya muri Sauna ,Kugorora umubiri (Gymnastique),abandi bakigira muri Bar yaho nziza iba irimo ibinyobwa by’amoko yose ndetse n’amafunguro aryoshye cyane .Akarusho kuva ku wa Kane baba babafitiye abaririmbyi batandukanye baririmba mu buryo bw’imbona nkubone .


TOP CHEF NYABUGOGO & REMERA
Top Chef Bar, iherereye i Nyabugogo n’I remera ni akabari kamaze kubaka izina kubera imiterere yako na serivisi nziza zita ku bakiriya, kandi ibiciro baho ntibiteye ubwoba. Batanga amafunguro atandukanye arimo amafi atetse mu buryo butandukanye (yatetswe cyangwa yokejwe), brochette z’amoko yose
Ikindi kigaragaza Top Chef Bar ni uko haba karaoke kuva ku wa kabiri kugeza ku cyumweru, ibintu bituma benshi bayikunda cyane.
Naho wasohokera muri TOP Chef VIP I remera wakirwa n’abasore n’inkumi babifitiye ubuhanga nndetse ukanasusurutswa n’amatsinda (Band na Orchestre) zitandukanye kuva ku wa gatatu kugeza ku cyumweru aho uwahasohokeye yakirwa neza anataramirwa naba Dj b’abahanga


TIC TAC BOUTIQUE HOTEL (KACYIRU)
TIC TAC Boutique Hotel iherereye ku Kacyiru iruhande rwa Ambasade y’abongereza na Nyarutarama hepfo ya MTN Rwanda ni Restaurant iri mu izikunzwe cyane kubera amafunguro yaho aryoshye yo mu bwoko bwose aho umwihariko waho ukurura abantu ari Hamburger na Pizza z’amoko yose kubera uburyohe bwazo habaye hamwe mubo abantu b’abasirimu basohokera muri week end
Kubera ubuhanga bafite mu gutegura ibyo kunywa birimo Divayi z’amoko yose n’izindi nzoga zitandukanye TIC TAC Boutique ya Kacyiru ,Akarusho kuva ku wa Gatatu baba bafitiye abahanzi batandukanye babasururutsa imbona nkubone(Live).

OASIS PARK (KIMIHURURA)
Oasis Park II iherereye ahantu heza cyane hagati mu mujyi wa Kimihurura, i Kigali, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kandi ku muhanda munini KN 5. Ifite umwanya wihariye utuma kugerayo biba byoroshye cyane, ndetse hafi yayo hari ahantu h’ingenzi hatandukanye:
Ikindi gituma muri OASIS PRAK haza mu hantu heza wasohokera muri week end n’Inshuti zawe n’Igikoni cyaho kihariye kubera umutetsi waho wabigize umwuga kandi uteka amoko yose y’indyo zo kw’Isi hose uzwi na Chef Emma umwe mu batetsi mpuzamahanga dufite mu Rwanda .
Ntiwibagirwe kandi ko kuva ku wa gatatu kugeza mu mpera za week end baba babazaniye ababasusurutsa mu ndirimbo zituje mu gihe abantu bafata amafunguro yabo

DIASPORA STOP CENTER LOUNGE
Diaspora Stop Cente r Lounge iherereye I Kanombe ku muhanda uva Kabeza ugana Samuduha ni ahantu heza hisanzuye waganirira n’Inshuti zawe muri week end kubera ubuhanga bafite mu kotsa inyama ndetse n’ibinyobwa by’amoko yose ‘akarusho n’uko muri minsi ya week end baba bafitiye abacuranzi b’ingeri zose ndetse n’abahanzi batandukanye ubu muzataramirwa na Social Mula ku wa gatandatu.

GEN Z COMEDY SHOW
Genz Z Comedy Show ni hamwe mu hantu hamaze nko kumenyeka nk’iseka rusange kuko ni igitaramo kiamze kumneya na benshi gitegurwa na Fally Merci aho buri cyumweru cya kabiri n’icya Nyuma mu kwezi bahuriza hamwe abakunzi b’urwenya aho abakunzi b’urwenya biganjemo abasirimu benshi bahurira mu Camp Kigali maze bagaseka kakahava .
Kuri uyu wa kane rero muri Gen Z Comedy bazataramirwa n’abanyarwenya bamaze kumenyera ariko by’akarusho umutumirwa wabo muri Meet me To night ni Umuramyi Aime Uwimana.



