Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abantu 24 bangizaga imyaka n’imirima y’abaturage bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bafashwe hifashishijwe drones.
Aba bantu batawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa 24 Nzeri 2025, mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru, yatangaje ko iyi operasiyo yakozwe nyuma y’uko abaturage bayitabaje.
Yavuze ko Polisi yakoresheje drone, ikabasha guta muri yombi abari bigabije imirima y’abaturage bashakagamo zahabu.
IP Ngirabakunzi yavuze ko mbere yo gufata aba bangiza imirima ya bagenzi babo, abaturage babanza kwigishwa ingaruka zo kwangiriza bagenzi babo n’ibidukikije.
IP Ngirabakunzi yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gufata aba bangiza imirima n’imyaka y’abaturage bikorwa harabanje kwigisha abaturage ingaruka zo kwangiriza bagenzi babo ndetse no kwangiza ibidukikije birimo imigezi, ubutaka n’ibindi.
Ati: “Gufata abishora muri ibi bikorwa ni umwanzuro wa nyuma, kuko babanza kugirwa inama no kwigishwa ingaruka zabyo.”
Yakomeje ati: “Abinangiye bakanga kubireka ntibashobora kwemererwa gukomeza kwangiriza bagenzi babo, ari yo mpamvu bafatwa bagakurikiranwa.”
Polisi y’u Rwanda itangaza ko ibikorwa nk’ibi bikomeje kurwanywa hirya no hino, ari na yo mpamvu ikangurira ababyishoramo kubireka mbere yo gufatwa.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.


