Umuhanzikazi w’icyamamare Robyn Rihanna Fenty wammaye nka Rihanna n’umuraperi Rakim Athelston Mayer [A$AP Rocky] bibarutse umwana wabo wa gatatu mu muryango.
Ku wa Gatatu, tariki 24 Nzeri 2025, Rihanna yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe n’umwana wambaye imyenda y’iroza, ahita atangaza ko bamwise Rocki Irish Mayers, wabonye izuba ku wa 13 Nzeri 2025.
Uyu mwana mushya yunze mu muryango w’abana babiri basanzwemo, ari bo RZA Athleston Mayers, w’imyaka 3, na Riot Rose, ufite imyaka 2. Rihanna kenshi yari yaragiye agaragaza ko yifuza kubona umukobwa, kugira ngo yuzuze umuryango we.
Mu kiganiro A$AP Rocky yahaye ELLE Magazine mu Ukwakira 2025, yavuze ko nk’uko byagenze no mu bana babiri ba mbere, bahisemo kutamenya igitsina cy’umwana kugeza avutse.
Ati: “Nizeye ko ari umukobwa. Ubwa mbere twashakaga kubimenya mbere, ubwa kabiri ntitwabishatse, n’ubu byagenze uko […]”
Rihanna we yatangaje ko atwite mu buryo bw’igitangaza ubwo yaserukaga ku itapi ya Met Gala tariki 5 Gicurasi 2025, yambaye ikanzu ifashe neza, ingofero y’umukara ndetse inda yabonekaga neza. Icyo gihe yavuze ko yishimiye kuba atakiri kwihambira mu gatuza ngo ntagaragaze ko atwite.
Na ho A$AP Rocky, mu kiganiro yagiranye na Late Night with Seth Meyers mu kwezi kwa Gicurasi, yari yarasezeranyije ko izina ry’umwana wa gatatu na ryo rizatangizwa n’inyuguti “R”, nk’uko byagenze kuri Rihanna, Rocky, RZA na Riot.
Ubu umuryango wabo ubarizwamo abana batatu bose bafite amazina atangizwa n’inyuguti ya R: RZA, Riot na Rocki.
Rihanna na A$AP Rocky batangiye kugaragaza ko bakundana mu buryo bweruye muri 2020, nubwo urukundo rwabo rwari rumaze imyaka myinshi rushingiye ku kazi no ku bucuti busanzwe.
Aba bombi baherukaga gukorana mu buryo bwa hafi muri 2013 ubwo Rocky yakoraga ‘remix’ y’indirimbo ya Rihanna yitwa “Cockiness (Love It)” ndetse akamufasha mu bitaramo bya “Diamonds World Tour.” Icyo gihe byavugwaga nk’ubufatanye mu buhanzi gusa.
Mu 2020 ubwo Rihanna yatangazaga urukurikirane rw’imideli ya Fenty Skin, nibwo abantu batangiye gukeka ko aba bombi bari mu rukundo, dore ko bahoraga bari kumwe mu bikorwa bitandukanye. Mu mpera z’uwo mwaka, amafoto yabo bari mu biruhuko muri Barbados yemeje amakuru y’uko bakundana.
Mu 2021, A$AP Rocky yabwiye ikinyamakuru GQ ko Rihanna ari “urukundo rwe rw’ukuri”. Ibi byashimangiye ko urukundo rwabo rwinjiye ku rwego ruhanitse.
Kuva icyo gihe, bakomeje kubana mu buryo bweruye, babyarana abana batatu: RZA Athleston Mayers (2022), Riot Rose (2023) na Rocki Irish Mayers (2025).


