Umushoramari mu muziki wa Nigeria akaba nyiri Mavin Records, Don Jazzy yavuze ko atiyumvishaga ko yagira imyaka 40 akiri ingaragu gusa ahamya ko urukundo niruza azarwakira kandi n’iyo rutaza nta kibazo afite.
Nyiri Mavin Records, Don Jazzy wafashije abahanzi benshi bikomeye mu gihugu cya Nigeria ndetse agafasha Johnny Drille gukora ubukwe, yavuze ko nawe atari azi ko yageza iyi myaka yose atari yashaka umugore.
Ubwo yari mu kiganiro Echo, Don Jazzy yagize ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko nazageza mu myaka ya 40 ntari nashaka umugore. Umenya icyo ari cyo kintu mbura. Nibiba, bizaba. Nibitaba, nta kibazo.”
Uyu mugabo wagize uruhare mu kuzamura abahanzi nka Tiwa Savage, Rema na Ayra Starr, yavuze ko yishimira ishoramari yakoze mu muziki wa Nigeria kandi ko n’iyo ataza kuba ari nyiri Mavin Records yari gukora byinshi.
N’ubwo bimeze gutyo, Don Jazzy yavuze ko yishimira uruhare yageze mu iterambere ry’umuziki wa Nigeria dore ko n’abaturage bakunda umuziki muri Nigeria bashima uruhare rwe kandi bamuha agaciro kubwo ibyo yakoze.


