Umuhanzi Uzarama Bernard Uzwi nka King Jay yongeye kugaragara mu ruhando rzwa muzika nyuma y’imyaka itanu adashyira hanze ibihangano bye .
Uyu musore wamenyekanye cyane ubwo yateguraga ibitaramo bya Bikini Pool Party ndetse no muri Filime yitwa Kibobo yagiye ikundwa cya ku rubuga rwa Youtube , yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Your Body .
Mu kiganiro kigufi King Jay yagiranye n’umunyamakuru wacu yamutangarije byinshi kukubura kwe mu kibuga cya Muziki muri iyo myaka yose igera kuri itanu ada.kora .
King Jay yagize ati “ muri iki gihe cyose abakunzi banjye batambona si uko nari nararetse umuziki ahuwbo nari mfite ibindu bintu nari mpugiyemo byo kwihugura ku bijyane na sinema ndetse na Muzika.
Yakomeje atubwira ko nyuma yo guhuguka yahise ashyira indirimbo ya mbere muziri kuri alubumu ye ya mbere ari kubategurira izajya hanze mu minsi ya vuba kabone ko ubu ngo yifuza kuzajya ashyira hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Yatubwiye ko indirimbo your Body ari indirimbo y’urukundo kandi ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga akaba yizeye ko izakundwa n’abakunzi be kuko ati indirimbo ibyinitse yakwifashishwa ahantu aho ariho hose mu birori
Kig Jay mugusoza yadutangarije ko ubu ari kubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Mujomba Company akaba ariyo iri kumufasha mu bikorwa bye bya buri munsi.



