Emmanuel Nkosinathi Mthethwa wahoze ari Minisitiri wa Polisi muri Afurika y’Epfo akaza kugirwa Ambasaderi w’icyo gihugu mu Bufaransa no ku rwego rwa UNESCO, w’imyaka 58, ku wa kabiri yasanzwe yapfuye nyuma yo kugwa ku nyubako ndende ya Hyatt Regency Hotel iherereye mu gace ka Porte Maillot mu burengerazuba bwa Paris
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Nzeri 2025, avuga ko uwo munyapolitike yaba yakoze impanuka ahubutse avuye ku igorofa rya 22, akitura ku nyubako hasi ahagana saa saba z’amanywa ku wa mbere ariko nyirizina akaza kugaragara hasi yiyo nyubako ku wa kabiri mu karere ka 17 ko muri Paris.
Mthethwa yatangiye kuburirwa irengero kuva ku wa mbere nyuma y’uko umugore we yari yakiriye ubutumwa bugufi bwari buvuye mu nshuti ze zimumenyesha ko uwo mugabo yaba atameze neza, ariko icyo gihe we n’umuryango we ntibabyitaho cyane kuko nta gihamya cyari gihari, ndetse n’uwo mugabo akaba atarimo aboneka kuri telefone ngo bavugane. Ariko inkuru iza kuba kimomo ku wa kabiri ubwo Polisi y’u Bufaransa yemeje ko yitabye Imana ahubutse ku igorofa nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru bikomeye i Paris.
Mthethwa yagizwe ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa no mu kanama ka UNESCO muri Werurwe 2024. Aza kugirwa umuyobozi wa ANC Youth League mu 1990 ubwo yari afite imyaka 18 kubera kurwanya ivanguraruhu, naho mu 1994 yatorewe kuyobora Komite Nyobozi yayo, ayibera umunyamabanga mukuru kugeza mu 2001.
Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2002, naho mu 2008 agirwa Chief Whip w’ishyaka rya ANC muri Afurika y’Epfo, mu gihe hagati ya 2008 na 2023 yakoze muri minisiteri zitandukanye zirimo iyu mutekano, iy’Umuco ndetse n’Ubugeni, aza kuba Minisitiri wa Siporo kuva mu 2019 kugeza mu 2023.
Kugeza ubu Ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo n’inzego z’umutekano mu Bufaransa zikomeje iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe nyirizina, nubwo kugeza ubu amakuru ahari yemeza ko ari impanuka yo guhubuka ku igorofa.


