Umukinnyi wa Filime nyarwanda ukunzwe na benshi, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman yavuze ko yigeze kwigira indakoreka mu rugo yumva ari mu kuri bituma n’umugore we Shemsa yenda kwahukana.
Ni mu kiganiro yagiranye na ISIMBI dukesha iyi nkuru, yavuze ko hari abagabo benshi babayeho ubuzima umuryango wabo utazi bumva ko bari mu kuri, umugore atagomba kumenya ibyo bakora byose.
Killaman yavuze ko uwo mugabo ari we yari we. Ati “nari wa mugabo niba mfashe icyemezo nta kintu Shemsa agomba kuvuga. Niba mvuze ngo ndashaka kugura imodoka Shemsa wowe nta kintu uri buvuge. Niba nshaka ubukwe burimo ibi n’ibi ntabwo biri buvemo bite amafaranga ni ayawe warayakoreye?”
Yakomeje avuga ko inshuro nyinshi yagiye afata ibyemezo ku giti cye umugore atabizi. Ati “nari wa muntu ufata icyemezo nkahita ngenda nkagura ibibanza nta mugishije inama, nkamara n’amezi ntaramujyana aho ibyo bibanza biri, byamubabaza nti ubabazwa n’ubusa. Njye mu mutima wanjye nkumva ntaribi cyane ko ntacyari kibyihishe inyuma ariko iribi rirahari.”
Yavuze ko yaje gusanga yarabangamiye umugore we bikomeye cyane ariko yamubereye imfura arihangana kuko atashakaga gusenga.


