Davis D yatumiwe mu gitaramo “East Africa Show in Dubai”

299 0

Icyishaka Davis uzwi cyane nka Davis D, ategerejwe mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho azataramira mu gitaramo “East Africa Show in Dubai” giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki 25 Ukwakira 2025.

Davis D  akazataramira i Dubai ku butumire bwa sosiyete yitwa ‘Agakoni Present’ isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda bakorera ibitaramo mu bihugu by’Abarabu.

Uyu muhanzi Azaririmbira mu kabyiniro kazwi nka ‘Matrix African Club’ ahasanzwe hataramira abahanzi bakomeye kaba mu gace ka Deira  mu mujyi wa Dubai agace bizwi ko gatuyemo abanyarwanda  benshi  bakunda  umuziki nyarwanda .

Davis  D  agiye gutaramira i Dubai nyumaabakunzi b’umuziki we babarizwa muri uyu mujyi kandi akaba atari we wenyine umaze gutumirwa  n’agakoni Entertainment kuko hari abandi bahanzi nyarwanda bakomeye  bataramiye i Dubai nka  Riderman.P Fla,Green P. na bandi benshi bakora  injyana ya Hip Hop.

Batman wateguye iki Akomeza ati ‘Impamvu twatumiye Davis D  ni uko abakunzi be benshi badusabye twamuzana akabataramira I Dubai. Kandi gahunda yanjye ni ugushyigikira umuziki w’Abanyarwanda, n’ubwo nshyize imbere guteza imbere Hip Hop ariko icya mbere ni umuziki w’Abanyarwanda.”

Batman  yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gutumira Davis D cyaturutse mu biganiro yagiranye n’umufatanyabikorwa we Fabi The Boss Lady, usanzwe ategura ibitaramo mu Bufaransa.

Avuga ati: “Twarahuye, turaganira ambwira uburyo ategura ibitaramo mu Bufaransa, kandi ari we wateguye ibitaramo Davis D na Chriss Eazy bakoreye mu Bufaransa. Twumvikanye ko twafatanya gukomeza guteza imbere umuziki wacu, maze twemeza ko Davis D ari we tuzatangira na we muri iki gitaramo.”

Uyu mugabo yavuze ko yihaye intego yo gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda binyuze mu bitaramo bizajya bihuza abahanzi n’abakunzi b’umuziki mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko muri Aziya no mu Burengerazuba bwo hagati.

Batman ati “Intego yacu ni ukwagura isoko ry’umuziki w’u Rwanda, tukazajya dutumira abahanzi benshi gutaramira i Dubai, ndetse turi no gutegura uburyo bwo gukorera mu Bushinwa,”

 

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *