Nkuko bimaze kuba akamneyero umushyushyarugamba Shema Brian wamenyekanye nka Mc Brian n’Inshuti ze ku nshuo ya Kane batanze Ubwisungane bwo kwivuza (Mutuelle De Santé ku bantu 1.100 .
Icyo gikorwa cyabaye ku cyumweru tarii ya 12 Ukwakira 2025 cyabereye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko “Mu Gashyekero”
MC Brian watangije iki gikorwa gisanzwe ari ngarukamwaka agikora abinyujije mu bukangurambaga bwiswe “One For One Campaign” bugamije gukomeza gushimira Igihugu ku mahirwe gikomeje guha urubyiruko.
Icyo gikorwa yarakoze ku nshuro ya cyo ya Kane. Ku nshuro ya mbere, cyabereye mu Karere ka Nyagatare mu 2022 aho hatanzwe Mutuelle de Santé zigera kuri 250. Bwa Kabiri hari mu 2023, cyabereye mu Karere ka Nyanza, icyo gihe hatanzwe Ubwisungane mu Kwivuza Bungana na 400.
Mu mwaka ushize ho, abatuye mu Karere ka Gicumbi, ni bo bahawe ubu Bwisungane mu Kwivuza bungana na 700.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’ Umurenge wa Gikondo wari mu baje muri iki gikorwa, yashimiye MC Brian n’inshuti ze [MC Brian & Friends] ndetse anatangaza ko mu baturage barenga 17,000, bishyuriye 1,100.
Shema agaruka kuri iki gikorwa cy’urukundo akora afatanyije n’inshuti ze, yavuze ko ashimishwa kandi agaterwa imbaraga no kuba ari igikorwa kigenda gikura uko iminsi igenda iza.
Ati “Icyo nishimira ni uburyo uko umwaka ugenda uza mfatanyije n inshuti zanjye, tugenda twishyurira benshi kurushaho. Niba twaratangiye twishyurira abantu 250 tukaba tugeze aho twishyurira abantu 1,100, ni iby’agaciro.”
Yongeyeho ati “Ikindi nishimira kurushaho, ni amahirwe Igihugu kidahwema kumpa mu kazi kanjye ka buri munsi ndetse kidahwema guha urubyiruko muri rusange binatuma tugera aho dufasha imiryango itishoboye.”
MC Brian azwiho kuyobora ibirori bitandukanye bikomeye bya Siporo biba birimo amazina akomeye y’abayobozi. Amenyerewe cyane muri shampiyona ya Basketball isanzwe ibera muri BK Arena ndetse no muri Tour Du Rwanda akaba yaranagaragaye muri Shampiyona y’isi umukino w’amagere iherutse ubera mu Rwanda .
