StarTimes Rwanda yamuritse filime nshya y’uruhererekane “A Glimpse of China”

181 0

StarTimes Rwanda yatangije gahunda nshya ya televiziyo yiswe “A Glimpse of China”, ifite intego yo gufasha abarebye muri Afurika gusobanukirwa byimbitse n’urugendo rw’iterambere ry’u Bushinwa bwa none, umuco wabwo ndetse n’imibereho y’abatuye iki gihugu mu buzima bwa buri munsi.

Iri tangizwa ry’iyi porogaramu ryatangarijwe  mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira, cyitabirwa n’abayobozi ba StarTimes Rwanda, abanyamakuru, n’abahagarariye umuco mu Rwanda no mu Bushinwa.

Iyi porogaramu yatangiye kwerekanwa kuri shene zitandukanye za StarTimes zirimo Novella E, ST Zone, ndetse no kuri StarTimes ON, urubuga rwerekana amashusho rukundwa cyane muri Afurika, aho ikomeje gukurura abantu benshi bayikurikirana ku mugabane wose.

StarTimes ON ifite abarenga miliyoni 28 bayikoresha hirya no hino muri Afurika, ikaba yorohereza ko iyi porogaramu igera kuri miliyoni nyinshi z’abifuza kumenya byinshi ku mpinduka z’ubukungu bw’u Bushinwa n’uruhare bukomeje kugira mu iterambere ry’isi muri rusange.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Paluku René Pedro, Ushinzwe Ubucuruzi n’Ubukangurambaga muri StarTimes Rwanda, yavuze ko iyi gahunda nshya ijyanye n’intego za StarTimes zo guteza imbere kumenyana no gusobanukirwa hagati y’umuco binyuze mu itangazamakuru.

“Intego y’iyi porogaramu ni ukwerekana ubuzima nyakuri bw’abaturage bo mu Bushinwa bwa none n’intambwe ikomeje guterwa mu iterambere, cyane cyane ku bantu bashaka kunoza ubufatanye no kwiga ku bunararibonye bw’iki gihugu mu guteza imbere igihugu cyabo,”

Pedro yanavuze ko A Glimpse of China yateguwe hashingiwe ku gitekerezo cyatangijwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, mu rwego rwo kongera gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye bumaze imyaka myinshi hagati y’u Bushinwa na Afurika.

Yagize ati, iyi porogaramu ni inyigisho kandi itanga ibisubizo, kuko ikoreshwa mu buryo bwo gutambutsa ubutumwa bunyuze mu mashusho agaragaza uko abaturage basanzwe b’Abashinwa bagira uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’igihugu mu nzego zitandukanye nk’ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga n’iterambere ry’icyaro.

Abareba iyi gahunda bagira amahirwe yo kubona ibirenze ibyo bumva mu nkuru z’itangazamakuru n’imibare y’ubukungu, kuko ibageza mu buzima bw’imbere bwerekana uburyo ivugurura rya China riri kwihuta mu gihe cyiswe “Igihe gishya.”

Mu Rwanda, iyi porogaramu ifite akamaro kadasanzwe kuko ifungurira urubyiruko, cyane cyane abanyamakuru, abahanga mu gukora amashusho n’abanyeshuri, amahirwe yo kwiga byinshi ku Bushinwa n’ibiganiro mpuzamahanga by’itangazamakuru no guhanga udushya. Ibi bizanafasha guteza imbere isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bufatanye mu itangazamakuru.

Umubano mwiza w’u Rwanda n’u Bushinwa ugaragarira mu mishinga y’ibikorwaremezo, uburezi ndetse n’itangazamakuru  utanga isoko ryoroshye ryo gukomeza guteza imbere ubu bufatanye mu guhana ubumenyi n’ubushobozi.

Pedro yagize ati Afurika ifite icyo yigira ku rugendo rw’iterambere rw’u Bushinwa  atari gusa mu rwego rw’ikoranabuhanga n’inganda, ahubwo no mu buryo iki gihugu cyiyemeje gufata icyerekezo kirambye no gushyira imbere iterambere rishingiye ku baturage.

“Hari byinshi Afurika ishobora kwigira ku ntambwe u Bushinwa bwateye — haba mu ikoranabuhanga n’udushya, ndetse no mu buryo amahirwe y’iterambere ashobora guhindurwa ubukungu burambye binyuze mu gusangira ubumenyi,” — Pedro akomeza.

Itangizwa rya A Glimpse of China rihurirana n’igihe ubufatanye mu itangazamakuru hagati ya Afurika n’u Bushinwa bukomeje kwaguka no gutanga umusaruro.

Nk’ikigo kiyoboye muri serivisi za televiziyo za digitale kuri uyu mugabane, StarTimes ikomeje kuba mu ruhande rwo imbere mu guteza imbere uru bufatanye — binyuze mu gutegura no gushyira ku isoko porogaramu zigaragaza inkuru, iterambere n’icyifuzo cy’imibereho y’impande zombi.

Mu kugaragaza ubuzima bwo mu Bushinwa binyuze mu maso y’Abanyafurika, A Glimpse of China ifasha kurushaho gukomeza ubucuti bwa Afurika n’u Bushinwa, ndetse ikaba ikiraro gikomeza kubaka kumenyana, kubahana no guharanira ubufatanye bw’ejo hazaza.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *