Shenseea na Mavado bagiye gutaramira i Kigali

61 0

Abahanzi bakomoka muri Jamaica Shenseea na Mavado, byemejwe ko bazataramira mu Rwanda mu ntangiriro za Mutarama.

Aba bahanzi babiri bazataramira mu mujyi wa Kigali, tariki ya 3 Mutarama 2026, mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

Ni amakuru yatangajwe n’iyi nzu ya BK Arena, ndetse amatike y’igitaramo yamaze kujya hanze.

Aba bahanzi bombi bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya Dancehall na Reggae fusion.

Shenseea ni umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zakunzwe hirya no hino ku Isi zirimo ‘Hit and Run’, ‘Lighter’ n’izindi zatumye akorana n’ibyamamare bikomeye mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, Mavado, umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Dancehall wo muri Jamaica nawe akunzwe mu ndirimbo zirimo Big Guns’, ‘Give it all to me’ yakoranye na Nicki Minaj n’abandi.

Ni igitaramo kitezweho kuzaba kiryoshye kuko kizahuriramo umuco w’umuziki wa Caribbean n’uwo mu Afurika ndetse kigahuriramo abakunzi b’izi njyana zombi bo mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

BK Arena, imaze kuba igicumbi cyo kwakira ibitaramo Mpuzamahanga, aho iherutse kwakira igitaramo cy’umuhanzi Davido cyo gusangiza album ya 5ive, ndetse muri uyu mwaka yakiriye igitaramo cy’umuhanzi John Legend uri mu bakunzwe ku Isi.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *