Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen MK MUBARAKH, yakiriye Abakinnyi n’Abakunzi b’iyi kipe abashimira uko bitwaye begukana igikombe cya Super Cup 2025 batsinze Rayon Sports ibitego 4-1.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, nk’uko Gen MK MUBARAKH yari yarabisezeranyije Abakinnyi ba APR F.C.
Uyu muhango Witabiriwe n’Abayobozi batandukanye, abagize ikipe ya APR F.C, Abakinnyi, ndetse na bamwe mu Bafana b’iyi kipe.
Mu ijambo rye, yashimye cyane uko Abakinnyi bitwaye muri uwo mukino, ashimangira ko nta cyo abashinja na busa bitewe n’urwego rwo hejuru bagaragaje.
Yongeyeho ko umukino wa APR F.C na Rayon Sports ugomba guhora uri ku gipimo cyo hejuru, aho gutsinda ibitego byinshi bigomba kuba intego.
Yagarutse ku byatangajwe n’Umutoza wa APR F.C wavuze ko Abakinnyi b’Abanyarwanda bashoboye, aboneraho kubasaba gukomeza kongera urwego rwabo, ashimangira ko ubuyobozi bwabahaye ibyangombwa byose bibafasha gutera imbere, birimo Abatoza beza, Abakinnyi b’Abanyamahanga, hagamijwe ko bazamura urwego rubageza kure muri uyu mwuga wa Ruhago.
Gen MK MUBARAK yasoje asaba Abakinnyi gukomeza uyu murindi wo gutsinda ibitego byinshi, maze bagaha ibyishimo Abakunzi ba APR F.C, maze nabo bagakomeza kuza kuri za Sitade ari benshi nkuko byabagaragariye kuri Sitade Amahoro bagahiga Abamukeba bari bake.
Kuwa Gatatu, APR F.C irakira Amagaju F.C mu Karere ka Muhanga, aho Abafana basabwe gukomeza gushyigikira ikipe muri uru rugendo rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.









