Abakinnyi n’abafana b’APR FC bakiriwe na Gen MK Mubarakh nyuma yo kwegukana Super Cup 2025

81 0

Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen MK MUBARAKH, yakiriye Abakinnyi n’Abakunzi b’iyi  kipe   abashimira uko bitwaye begukana igikombe cya Super Cup 2025 batsinze Rayon Sports ibitego 4-1.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, nk’uko Gen MK MUBARAKH yari yarabisezeranyije Abakinnyi ba APR F.C.

Uyu muhango  Witabiriwe n’Abayobozi batandukanye, abagize ikipe ya APR F.C, Abakinnyi,  ndetse na bamwe mu Bafana b’iyi kipe.

 

Mu ijambo rye, yashimye cyane uko Abakinnyi bitwaye muri uwo mukino, ashimangira ko nta cyo abashinja na busa bitewe n’urwego rwo hejuru bagaragaje.

Yongeyeho ko umukino wa APR F.C na Rayon Sports ugomba guhora uri ku gipimo cyo hejuru, aho gutsinda ibitego byinshi bigomba kuba intego.

Yagarutse ku byatangajwe n’Umutoza wa APR F.C wavuze ko Abakinnyi b’Abanyarwanda bashoboye, aboneraho kubasaba gukomeza kongera urwego rwabo, ashimangira ko ubuyobozi bwabahaye ibyangombwa byose bibafasha gutera imbere, birimo Abatoza beza, Abakinnyi b’Abanyamahanga, hagamijwe ko bazamura urwego rubageza kure muri uyu mwuga wa Ruhago.

Gen MK MUBARAK yasoje asaba Abakinnyi gukomeza uyu murindi wo gutsinda ibitego byinshi, maze bagaha  ibyishimo Abakunzi ba APR F.C, maze nabo bagakomeza kuza kuri za Sitade ari benshi nkuko byabagaragariye kuri Sitade Amahoro bagahiga Abamukeba bari bake.

Kuwa Gatatu, APR F.C irakira Amagaju F.C mu Karere ka Muhanga, aho Abafana basabwe gukomeza gushyigikira ikipe muri uru rugendo rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *