Rayon Sports y’Abagore yakatishije itike ya 1/2 mu gushaka itike ya CAF Champions League

143 0

Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yanganyije na Top Girls Academy WFC ikatisha itike ya 1/2 imikino yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati yo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League.

Uyu mukino wo ku munsi wa nyuma wo mu itsinda B wakinwe kuri uyu wa Mbere saa Sita z’amanywa kuri Ulinzi Complex. Murera y’Abagore yari yawujemo ibizi ko isabwa kunganya cyangwa igatsinda kugira ngo ihite ikatisha itike ya ½ nyuma y’uko mu mukino wo ku munsi wa mbere yari yitwaye neza itsinda Comemercial Bank of Ethipia yo muri Ethiopia ibitego 2-1.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports y’Abagore inganyije na Top Girls WFC yo mu Burundi 0-0 ihita ikatisha itike ya ½. Mu itsinda ryayo iyi kipe  ifite amanota 4 aho ikurikiwe na Top Girls ifite inota 1  na CBE FC yo idafite inota.

Ni ku nshuro ya Kabiri Rayon Sports y’Abagore igiye kwitabira iyi mikino nyuma y’uko mu mwaka ushize yari yitabiriye bwa mbere.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *