Umuhanzi Kevin Montana ukunze uzwi nka King Of Amapianno ukomeje kwigaragaza cyane mu gihe gito atangiye umuziki we nyuma yo gukora zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi yahishuye ko uyu mwaka wa 2026 yahinduye imikorere kandi afite imishinga myinshi agiye gukora .
Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa KIGALIHIT Kevin Montana yamutangarije ko umwaka ushize yakoze indirimbo nyinshi cyane hano mu gihugu hagati ariko ubu yatangiye imishinga mishya harimo iyo agoimba gukorera hanze y’Igihugu harimo iyo azakorana n’abahanzi bo muri Tanzania ndetse nabo mu Rwanda kugira ngo umuziki nyarwanda kumeze kwaguka hano mu karere
Yakomje agira ati “Uyu mwaka ni umwaka wo gukora cyane kuko ubu natangiye umushinga w’indirimbo nyinshi zirimo abahanzi bashya ndetse n’abandi muzi nka Urban Boys dufitanye indirimbo nshya izajya hanze mu minsi ndetse nabo muri Tanzania .
Yagize ati: “Hari n’ibitaramo mfite nzakorera muri Tanzania muri uku kwezi kwa Gashyantare. Nzataramira Dar es Salaam ndetse na Arusha, ariko amatariki nyayo azatangazwa vuba.”
Uyu muhanzi kandi yavuze ko yifuza gukorana n’umuhanzi Ali Kiba, aho afite gahunda yo gukorana indirimbo mu minsi iri imbere. Kevin Montana yavuze ko ibijyanye n’iyi ndirimbo bagiye gukora bazabitangaza igihe bibaye byizewe.
Kevin Montana yashinze izina rye mu njyana ya Amapiano mu Rwanda, aho abona ko ari we “mwami w’iyi njyana” bitewe n’indirimbo zifatika yasohoye ndetse n’uburyo yahuza abahanzi batandukanye.
Ati: “Nkunda gukora indirimbo zihuza abahanzi b’injyana zitandukanye. Ibi bituma indirimbo zanjye zigira umwihariko kandi zikumvikana neza ku bantu bose.”
Mu mwaka ushize, Kevin Montana yatanze umusanzu ukomeye mu muziki nyarwanda, asohora indirimbo zifite ibihangano bitandukanye, zirimo: Sava Tresbien yakoranye na Social Mula, Zamuka, Abanzi yahuriyemo na Ish Kevin, Ndi hano, ‘Twendeleye’ yakoranye na Green P, Khalfan, Bull Dogg n’abandi
Kevin Montana kandi yatangaje ko muri Werurwe 2026, azasohora Album ye ya mbere, izaba ikubiyemo indirimbo zinyuranye yasohoye mu bihe bitandukanye ndetse n’izindi nshya.
Iyi Album izaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe mu muziki, aho azaba ari kwerekana ubushobozi bwe bwo guhanga no guhuza abahanzi batandukanye.



