Abantu bane batawe muri yombi mu karere ka i Iganga bazira kwiyitirira Umukobwa wa Perezida Natasha Karugire mu buriganya bwo kuri internet
Polisi yataye muri yombi abantu bane mu Karere ka Iganga bakekwaho kwiyitirira Umukobwa wa Perezida (First Daughter), Madamu Natasha Karugire, mu bikorwa by’uburiganya byakorewe ku mbuga nkoranyambaga bigamije gushuka abaturage bashakaga ubufasha bw’amafaranga.
Nk’uko Polisi yabitangaje, aba bakekwa bakoze konti mpimbano za TikTok na WhatsApp bakoresheje izina n’amafoto ya Madamu Karugire, maze bazikoresha basaba amafaranga abaturage babizeza kubafasha kubona inkunga, bababwira ko ari amafaranga yo kwiyandikisha cyangwa ayo gutunganya dosiye.
Abafashwe ni Asharaf Isabirye, Rahman Mulondo, Kakaire Zubail na Sharif Egesa, bakaba bari mu maboko ya Polisi mu gihe bategereje gushyikirizwa inkiko.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere mu gitondo, Umuvugizi wa Polisi, Bwana Kituuma Rusoke, yavuze ko aya mafungwa akurikiye ikirego cyatanzwe na Madamu Natasha Karugire, nyuma yo gutangaza impungenge ku bwiyongere bwa konti mpimbano zo ku mbuga nkoranyambaga ziyitirira izina rye.
Ati: “Mwibuka ko Madamu Natasha Karugire yagaragaje impungenge ku bantu bakoze konti mpimbano za TikTok na WhatsApp bamwiyitirira. Icyo kibazo kimaze kutugeraho nk’inzego z’umutekano, twahise dutangira iperereza,” Kituuma yasobanuye.
Yakomeje avuga ko aba bakekwa bakurikiranywe hifashishijwe ubushobozi bwa Polisi mu by’ikoranabuhanga (cyber capabilities), maze bafatirwa mu Karere ka Iganga.
Polisi kandi yagaruje telefoni nyinshi zigendanwa n’amakarita ya SIM menshi, bikekwa ko byifashishwaga muri ibyo bikorwa by’uburiganya.
Polisi ivuga ko aba bantu bashukaga abaturage bashakaga ubufasha bw’amafaranga, bakabasaba amafaranga yo kwiyandikisha cyangwa ayo gutunganya dosiye, ari byo byatumye benshi bahomba.
Kituuma Rusoke yihanangirije abaturage, avuga ko ubu buriganya bukomeje kwiyongera cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Ntukishyure amafaranga yo kwiyandikisha usabwe kuri social media; ni urubuga rutoroshye kandi rushobora gutuma uhita ushyirwa mu buriganya. Turasaba abaturage kugenzura neza amakuru yose. Ntawagakwiye kwemera gusa ko umuntu ashyize itangazo kuri social media ngo ahite aryemera.”
Yongeye gusaba abantu kuba maso cyane cyane ku bijyanye no gusaba visa n’izindi serivisi zikomeye, avuga ko benshi bamaze gutakaza amafaranga menshi baguye mu mitego nk’iyo.


