Bruce Melodie yemeje bidasubirwaho ko azataramana na The Ben mu bitaramo bizenguruka Igihugu

78 0

Umuhanzi Bruce Melodie yashimangiye ko we na The Ben kuri ubu basa n’abari ku ruhembe mu muziki nyarwanda , bagiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo byiswe ‘2026 Summer Country Tour’.

Ibi Bruce Melodie yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 08 Gashyantare 2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram.

Agaragaza ko kuzenguruka igihugu bigamije kwegera abakunzi babo no gukomeza kuzamura ibendera ry’umuziki nyarwanda.

Uyu muhanzi agaragaza ko nubwo ibi bitaramo byateguwe na 1:55 AM byamaze kwemezwa, mu minsi ya vuba ari bwo hazatangazwa aho bazataramira n’amatariki.

Ibi bibaye nyuma y’impaka ziheruka kuba, aho The Ben yari yabanje guhakana ko azaba ari muri ibi bitaramo gusa nyuma y’ibiganiro bagiranye, aba bahanzi bombi bemeranyije gukomeza ibi bitaramo aho biteganyijwe kuzenguruka Intara enye z’Igihugu.

Ibi bitaramo byitezwe mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, Amajyaruguru ni mu karere ka Musanze, Iburasirazuba mu karere ka Kayonza, Iburengerazuba , biteganyijwe muri Rubavu. Ni mu gihe ibi bitaramo biteganyijwe gusorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Bruce Melodie na The Ben baheruka guhurira mu gitaramo cya ‘The Nu Year Groove’ cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.

Ni igitaramo cyasize impaka zidasanzwe mu bafana, bituma benshi basaba ko bongera bagahurira ku rubyiniro bakongera guca izo mpaka.

Aba bombi byari byabanje kuvugwa ko ibitaramo bazahuriramo byasubitswe ariko bamwe bakabifata nko kugira ngo bivugwe cyangwa se byamamazwe muri ubwo buryo . Cyakora hari amakuru yavugaga ko hari ibyo impande zombi zari zitarumvikanaho.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *