Mohamed Salah bitunguranye yasezeye muri Liverpool

235 0

Mohamed Salah wari umaze imyaka icyenda ari rutahizamu ngenderwaho muri Liverpool, yatangaje ko azatandukana na yo nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026, ni bwo uyu mukinnyi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, agenera ubutumwa bwihariye kuri buri wese babanye muri iyi kipe.

Yagize ati “Nsuhuje uri wese, birumvikana umunsi wageze. Iki ni igice cya mbere cyo kubasezeraho. Nzasohoka muri Liverpool mu mpera z’uyu mwaka w’imikino. Ndashaka gutangira mvuga nti ntabwo nabumvisha uko iyi kipe yari indimo, umujyi, abantu, ni kimwe mu bigize ubuzima bwanjye.”

“Liverpool ntabwo ari ikipe gusa, ni urukundo, ni amateka, ni ibyiyumviro. Ntabwo nabona uko mbisobanurira umuntu utayirimo. Nishimanye na yo, twatwaranye ibikombe bikomeye, kandi twafatanyije kurwana urugamba mu bihe bikomeye twarimo.”

Mohamed Salah yongeyeho ko ashimira ikipe n’abayirimo bose, by’umwihariko abakinnyi babanye n’abo bari kumwe ubu, ababwira ko Liverpool azahora ari mu rugo kuko yeretswe urukundi na buri wese.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Misiri, yageze muri iyi kipe yo mu Bwongerezamu 2017, afatanya na yo gukora amateka atandukanye mu mupira w’amaguru.

Ari kumwe na yo yatsinze ibitego 255 mu mikino 435 yayikiniye, bimushyira mu bakinnyi batatu batsindiye iyi kipe ibitego byinshi. Ibi byatumye ahabwa ibihembo by’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Bwongerezainshuro enye.

Salah w’imyaka 30 yafashije Liverpool gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona y’u Bwongereza, kimwe cya UEFA Champions League, bibiri bya Carabao Cups, kimwe cya FIFA Club World Cup, kimwe cya UEFA Super Cup, kimwe cya FA Cup na kimwe cya FA Community Shield.

Mu 2023, yatangiye kunuganugwa n’amakipe yo muri Arabie Saoudite, harimo na Al Ittihad yifuje kumutangaho agera kuri miliyoni 266$, ariko yanga kuva mu Bwongereza yongera amasezerano yari kuzarangira nyuma ya 2026/27

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *