Menya byimbitse ibyo umunyamakuru DC Clement yanditse asaba imbabazi

395 0

Nyuma y’uko Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukorera Isibo TV &Radio atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byakurikiye ubutumwa yasakaje bw’ishuri riri gusenywa, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kubivugaho cyane, bamwe bakagaragaza ko bidakwiye abandi bavuga ko icyabaye ari ugukora ibyo amategeko ateganya.

Inkuru y’isenywa ry’iryo shuri yatangiye kwigarurira imbuga nkoranyambaga na mbere y’uko Niyigaba atabwa muri yombi bituma Umujyi wa Kigali uza kubitangaho ibisobanuro.

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutaye muri yombi Niyigaba noneho byarushijeho kuvugwa birenga gusenya ishuri byiyongeraho n’uko gufungwa.

Iyo nkundura yatangiye ku itariki 31 Werurwe 2026 ubwo Niyigaba Clement yashyiraga ubutumwa kuri X bugaragaza abantu bahirika inyubako z’ishuri zari zigeze mu madirishya zubakwa, gusa abari i Mahanga barwanya Leta y’U Rwanda batangiye kwifashisha aya mashusho baragagaza ko Leta irenganya abaturage..

Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement, nyuma y’amasaha make atawe muri yombi yasabye imbabazi ahamya ko ibyaha yakoze yabitewe n’umujinya waje kumuviramo gukora ibyaha.

Ni ibaruwa umunyamategeko wa DC Clement yahaye itangazamakuru, aho uyu musore yanitandukanyije n’abari kwifashisha ibyamubayeho mu nyungu zabo bwite.

Muri iyi baruwa, DC Clement yabanje guca bugufi asaba imbabazi ndetse yemera ko yakoze agaragaza ko yabitewe n’umujinya.

Yanditse agira ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi mbandikiye nshaka kubamenyesha ko nciye bugufi nsaba imbabazi ku bw’inyandiko, amashusho, amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, mu by’ukuri twakoze ibinyuranyije n’amategeko maze tugasenyerwa inzu, byaje kuvamo kugira umujinya utari ngombwa nkakora ibyaha.”

Yakomeje asezeranya abanyarwanda ko ahawe amahirwe agasubira mu buzima busanzwe atazongera kugwa mu byaha nk’ibi ukundi.

Ati “Rero nsabye imbabazi ntakamba ko ibyabaye ari ubwa mbere n’ubwa nyuma byari bibaye. Aho ndi meze neza, ibyo nemererwa n’amategeko ndabihabwa kandi niteguye ko ningaruka nzaba urugero rwiza.”

DC Clement yasoje ibaruwa ye amenyesha abakunzi be ko abakumbuye, ati “Aho ndi ndatekanye, ndarinzwe kandi ndabakumbuye.”

DC Clement

Ni ibaruwa yanditse nyuma y’uko atawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, aho akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko kugeza ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana.

DC Clement ati muce inkoni izamba babyeyi.

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA/ +250788625932

Related Post

Maître Gims yatawe muri yombi

Posted by - March 26, 2026 0
Inzego z’Iperereza mu Bufaransa, zataye muri yombi umuhanzi uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *