Jose Chameleone yatewe agahinda n’urupfu rw’uwari umugore wa Murumuna we AK47

140 0

Uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda rwongeye kwibasirwa n’agahinda nyuma y’urupfu rwa Maggie Kaweesi, wahoze ari umugore w’umuhanzi Emmanuel Mayanja, wamamaye nka AK47, akaba yari murumuna wa Jose Chameleone.

Nk’uko amakuru atandukanye abyemeza, Maggie Kaweesi yitabye Imana ku wa Mbere, tariki ya 20 Nyakanga, aguye mu Bitaro bya Mengo Hospital biherereye i Kampala, aho yari amaze iminsi avurirwa nyuma yo kugira ibibazo by’ubuzima.

Umwe mu nshuti z’umuryango ndetse n’umutegura ibitaramo uzwi nka Vegas, yemeje aya makuru avuga ko Maggie yari amaze iminsi itatu mu bitaro nyuma yo gusubira muri Uganda avuye mu mahanga.

Yagize ati: “Ni inkuru ibabaje. Imana yamuhamagaye. Yari amaze igihe gito agarutse mu gihugu. Yagize ibibazo bikomeye by’ingingo zo mu nda, aza kwitaba Imana ari muri Mengo Hospital.”

Amakuru ava hafi y’umuryango avuga ko Maggie Kaweesi yari amaranye imyaka myinshi indwara y’uturemangingo tw’amaraso , ariko akayihanganana n’ubutwari, akita ku bana be n’ubwo ubuzima bwe bwakundaga guhura n’ibibazo.

Abamuzi bavuga ko yakomeje kurangwa no kwihangana no guharanira imibereho myiza y’umuryango we, n’ubwo uburwayi bwe bwamusabaga kwitabwaho kenshi.

Maggie Kaweesi yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda kubera umubano we n’umuhanzi AK47, murumuna wa Jose Chameleone.

Bombi babyaranye impanga mbere y’uko AK47 yitaba Imana muri Werurwe 2015, nyuma yo kugwa mu kabari kari i Kampala.

Urupfu rwa AK47 rwabaye inkuru ikomeye muri Uganda, rusiga Maggie afite inshingano zo kurera abana babo.

Nyuma y’icyo cyago, Maggie yibanze ku burere bw’impanga zabo. Mu gihe runaka yabanye na bo mu mahanga mbere yo kongera kubagarura muri Uganda, aho bongeye guhura n’umuryango wa Mayanja.

Nyuma y’urupfu rwa AK47, Maggie yaje kongera kubona urukundo mu muhanzi wa Dancehall Rabadaba.

Mu mwaka wa 2021, bombi bakoze umuhango wo kumenyana kw’imiryango ndetse  no gusaba no guukwa  wabereye muri Entebbe, nyuma baza kwimukira mu Bwongereza.

Icyakora, umubano wabo ntiwamaze igihe kinini kuko baje gutandukana nyuma y’amakimbirane yakunze kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kumenya inkuru y’urupfu rwa Maggie Kaweesi, Jose Chameleone yifatanyije n’umuryango, inshuti ndetse n’abakunzi b’umuziki mu kumwunamira.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashyizeho ifoto ya Maggie aherekejwe n’ubutumwa bugufi ariko bwuzuyemo agahinda bugira buti:

“Birababaje cyane. Ruhukira mu mahoro Maggie Nalongo.”

Ubu butumwa bwakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, aho benshi bibukije uburyo Maggie yaharaniye ubuzima bw’abana be n’ubwo yari amaranye igihe indwara.

Mu gihe iyi nkuru yatangazwaga, umuryango wa Maggie Kaweesi wari utaratangaza gahunda y’ikiriyo, igihe cyo gusezera bwa nyuma cyangwa itariki azashyingurwaho.

Urupfu rwe rwongeye gusiga icyuho mu muryango wa Mayanja no mu ruganda rw’imyidagaduro rwa Uganda, aho benshi bakomeje kwihanganisha abana yasize, inshuti n’abavandimwe be muri ibi bihe bikomeye by’icyunamo.

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *