Umunyarwenya akaba ‘umukozi w’Imana Joshua Niyoyita, uzwi nka Ramjaane Joshua, abinyujije mu muryango Ramjaane Joshua Foundation, yatangiye gushyira mu bikorwa umuhigo wo kwishyurira abantu 5000 ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), aho yamaze kubushyikiriza igihumbi ba mbere bo mu Mirenge ya Kamabuye na Ngeruka mu Karere ka Bugesera.
Mu gutangiza iki gikorwa, Ramjaane Joshua yatanze miliyoni 5 Frw, angana na miliyoni 2,5 Frw kuri buri murenge muri ibiri yahereyeho. Buri murenge wahawe ubwisungane mu kwivuza bw’abaturage 500, bituma abantu 1000 bahita babwemererwa.
Nyuma y’iki gikorwa Ramjaane Joshua yadutangarije ko amaze igihe kinini akora ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo kugurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, ndetse ko igikorwa cyo gufasha abantu 1000 ari icyiciro cya mbere cy’umuhigo yiyemeje.
Yagize ati “Niyemeje gukusanya amafaranga yo kugurira ubwisungane mu kwivuza abantu 5000. Igihumbi cya mbere cyamaze kubugerwaho, ariko ubukangurambaga buracyakomeje kuko ngomba gusohoza umuhigo nihaye.”
Ramjaane Joshua, usanzwe ari umunyarwenya unakora umurimo wo kubwiriza Ijambo ry’Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinze umuryango Ramjaane Joshua Foundation, agamije gufasha abatishoboye binyuze mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza.
Mu 2023 ni bwo Ramjaane Joshua, wari umaze imyaka irindwi atuye muri Amerika, yagarutse mu Rwanda atangiza ibikorwa by’ishami rya Ramjaane Joshua Foundation, ryiyongera ku ryari risanzwe rikorera muri Amerika.
Mbere yo kwerekeza muri Amerika, Ramjaane Joshua yari umwe mu banyarwenya bazwi cyane mu Rwanda. Yamamaye cyane ari kumwe na Clapton Kibonge mu itsinda Abanyagasani, ndetse bakaba barakoraga ibiganiro bisetsa byanyuraga kuri Lemigo TV.



