Umukazana wa Rindiro witwaga DUSABIMANA xxx wari utuye mu kagari ka Bukinanyana Mu mudugudu wa Murambi bikekwa ko yiyahuye ubu yamaze kuva mubantu bafite ubuzima yitaba Imana biravugwa ko yahoranaga amakimbirane n’umugabo we bakunda kwita Rwanda.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bayitangarije ko Kuba yiyatse ubuzima bwe byaba byaraturutse ku modoka y’abashinwa bakoraga umuhanga wa Gasiza werekeza mu Gitinda agira shoke mu mutwe we binakekwa ko urupfu rwe rwaba rufite intandaro uyu rupfu rwuyu mubyeyi wamaze kuva mu buzima.
Umunyamakuru wandikira ikinyamakuru www.kigalihit.rw ubwo yamenye ibyerekeranye n’uru rupfu rwuyu mubyeyi bikekwa ko yiyahuye (Yiyatse ubuzima) yahamagaye kuri Telephone igendanwa umuyobozi nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyu CYUVE NDAYAMBAJE K. Augustin amwemerera ko Koko umuturage yitabye Imana.
Yagize ati:”Ikibazo mumbajije cyuwo mubyeyi bivugwa ko yiyahuye (Yapfuye) twabimenye ko yamaze kwitaba Imana”.
Yasoje asaba umunyamakuru ko yamusanga muri biro ye y’umurenge wa Cyuve kugira ngo amuhe amakuru arambuye yerekeranye n’uru rupfu rwuyu mubyeyi wamaze kuva mu buzima.
Itangazamakuru ryagize amakenga yo kubaza umuvugizi wa Polisi yo mu Ntara y’Amajyaruguru IP NGIRABAKUNZI Ignace ayitangariza ko ntabyo azi bibera urujujo umunyamakuru watunganyaga inkuru.


