Imiterere y’urubanza rwa Eric Semuhungu, yatumye rushyirwa mu muhezo kuko bishobora kubangamira uburere mbonezabupfura.
Ni urubanza ruri kuburanishirizwa ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Eric Semuhungu akurikiranweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyaha cyo gukangisha gusebanya.
Semuhungu yatawe muri yombi tariki 09 Mata 2026.


