Mu Karere ka Gicumbi umurambo w’umugabo wabyaye wanitswe ku gasi

174 0

Umurambo wiriwe ku gasi ni uw’umugabo witwa Kayumba witabye Imana, wari utuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mataba mu Murenge Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi.

Amakuru yamenyekanye ni uko umurambo w’uyu mugabo bawutaye ku gasi mu nzira, bamuvanye mu Kagari ka Kiziba kugira ngo bamushyingure mu Irimbi rya Mataba.

Icyatumye atabwa ku gasi kandi afite abana, ni amakimbirane ashingiye ku mitungo, kubera ko abana be banze ko ashyingurwa, uwo yagurishije ubutaka atarabasubiza amafaranga yabuguze, kugira ngo baze kubona icyo bagabana bamaze gushyingura.

Abaturage bari baje gutabara bose byabayobeye bageze aho barataha umurambo usigara wonyine ku manga, nkuko bigaragazwa n’amafoto yafotowe.

Ibi byatunguye abari baje gutabara, cyakora bahuruza ubuyobozi, maze nabwo busaba abagize umuryango kujyana umurambo mu bitaro bakabanza bagakurikirana iby’ubutaka bashinja nyakwigendera ko yagurishije.

Na n’ubu uyu murambo uracyari ku gasi kuko ba nyirawo ntibashaka ko ushyingurwa batarabona icyo bagabana nyakwigendera yashyinguwe. Mbese baracyatsimbaraye ku mwanzuro bafashe kuva kare.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *