Netflix yatangaje ko igiye kuvugurura porogaramu yayo ikoreshwa kuri telefone, igahabwa uburyo bushya bwitwa Clips, aho umuntu azajya abasha kubona amashusho magufi y’ibisanzwe binyuzwe kuri uru rubuga.
Bitekereze nk’amashusho ya TikTok cyangwa reels kuri Instagram na Facebook cyangwa Shorts kuri YouTube.
Ubu buryo buzajya buha umuntu amashusho magufi yatoranyijwe mu biganiro, filime n’ibindi binyuzwa kuri Netflix bijyanye n’ibyo akunda, kugira ngo bimufashe gufata icyemezo cy’ibyo yareba nyuma, bitari kwa kundi ufungura porogaramu bikaba ngombwa ko ubanza gutangiza filime ugafata icyemezo nyuma.
Netflix yigeze kugerageza uburyo nk’ubu bwitwa Fast Laughs mu 2021. Bushobora kuba butarabonye abafana benshi mu myaka itanu ishize, ariko ubu abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bari kwiyegurira aya mashusho magufi.
Kuri ubu filime zisigaye zikinwa mu minota 10 gusa (microdrama), kugira ngo zinyuzwe ku mbuga nka TikTok n’ahandi. Izi ziri kwigarurira imitima ya benshi, cyane cyane muri Amerika.
Abayobozi ba Netflix batangaje ko batagamije kwigana cyangwa guhangana na TikTok, ahubwo bashaka kwibanda ku guha abafatabuguzi bayo uburyo bwiza bwo kwidagadura.
Izindi mbuga zerekana filime nka Tubi na Peacock na zo ziri gushyiraho ubwo buryo muri porogaramu zagenewe telefone.


