Umunyamakuru Irene Murindahabi yinjiye mu rugendo rushya rwo gukina filime, aho mu cyumweru gitaha azatangira gushyira hanze filime ye ya mbere yise ‘Isereri’ izagaragaramo abakinnyi batandukanye basanzwe bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda.
Aganira na RBA, Irene Murindahabi yavuze ko iyi filime izaba ivuga cyane ku nkuru y’urukundo ndetse n’iyobokamana.
Yagize ati “Isereri ni filime igaruka ku buzima bw’abanyarwanda. Ahanini irimo inkuru y’urukundo rugoye rutagikunda no kaboneka muri iyi minsi, hakazamo n’iyobokamana naryo risa n’irivangiwe muri iyi minsi.”
Irene yatangaje ko ari ibintu byamutwaye igihe kugira ngo abe abashije kugera kuri filime ya mbere, kubera ko yari amaze imyaka igera kuri ibiri abitekerezaho.
Bamwe mu bafite amazina aremereye bazayigaragaramo harimo Inkindi Ayirwanda, Muzunga Tonalite n’abandi benshi batandukanye bazayigaragaramo.


