Minisitiri Hon. Nkulikiyinka yashyikirije Perezida Azali Assoumani ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame

32 0

Minisitiri ushinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon. Christine Nkulikiyinka, yakiriwe na Azali Assoumani, Perezida w’Ibirwa bya Comoros, mu ruzinduko rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano umaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Comoros.

Minisitiri Hon. Nkulikiyinka yashyikirije Perezida Azali Assoumani ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame, bwari bukubiyemo gushimangiraga umubano mwiza ushingiye ku bucuti, ubufatanye n’icyizere bisanzwe bihuza ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwagaragaje ubushake bw’u Rwanda na Comoros bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu impande zombi, no guteza imbere imikoranire ku rwego rw’Akarere mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye mu by’ubukungu.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *