Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunsi w’Igikundiro “Rayon Sports Day” muri uyu mwaka wa 2026 uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga kuri Stade Amahoro.
Rayon Sports Day ni umunsi uhuza abakunzi bayo, bakerekwa abakinnyi izakoresha mu mwaka mushya w’imikino ndetse ikanakina umukino wa gicuti.
Mu rwego kwitegura neza umwaka w’imikino utaha wa 2026/27 Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi bashya barimo Antonio Atisso Kodjo, Nizeyimana Mubaraka, Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Abbel Matumona, Charles Tchouplaou na Ndikumana Fabio. Ni mu gihe yatandukanye n’abarimo Youssou Diagne, Ramazani Tshimanga, Bayisenge Emery na Ntarindwa Aimable.
Iyi kipe yambarara ubururu n’umweru yasoreje ku mwanya wa kabiri mu makipe yo mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino, iritegura amarushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda, ndetse na CAF Confederation Cup.
Mu mwaka ushize wa 2025, ubwo habaga uyu Munsi w’Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na Yanga SC muri Tanzania ibitego 3-1 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade Amahoro.


