Umunyarwenya akaba n’Umukinnyi wa Filime Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonge yasabye anakwa Umukunzi we bamaranye Imyaka umunani babana Ntambara Mutoni Jacky .
Clapton Kibonge Yasezeranye mu mategeko mu 2018 yakunze kuvuga ko yahisemo gusezerana imbere y’amategeko agahita abana n’umugore we kuko nta bushobozi yari afite bwo gukora indi mihango.
Nyuma y’igihe gito aba bibarutse imfura yabo, Muri 2022 bibarutse ubuheta, naho muri 2024 bibaruka umwana wa gatatu.
Ku tariki ya 21 Gashyantare 2026 mu birori byiza Clapton Kibonge yasabye umugore we kuzamubera uwe Iteka maze amwambika Impeta niza imbere y’inshuti we n’Umuryango .
Uwo mugoroba waranzwe n’Udushya twinshi aho abana babo aho bari bafite ibyapa, umwe icyapa cyari cyanditseho “Mama, imyaka 8 ishize…” umukobwa mukuru wabo yari afite ibindi byapa bibiri, kimwe cyanditseho “wavuze yego ku rukundo.” Ikindi cyanditseho “Ubu uravuga yego iteka?”.
Umugore we Ntambara Mutoni Jacky akaba yarahise abyemera ndetse ahita amwambika impeta y’urudashira.
Nkuko byari byitezwe rero kuri uyu wa Gatandatu Mutagatifu tariki ya 4 Mata 2026 nibwo Clapton Kibonge aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’ibyamamare bitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro bahagurutse i Kigali berekeje mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare aho mu masaha ya mu gitondo habaye umuhango wo gusaba no Gukwa
Uwo muhango witabiriwe n’abafite amazina akomeye hano mu ruganda rw’Imyidagaduro nka Muyoboke Alexis ,David Bayingana ,Rumaga ,Ndibamti,Papa Sava Rocky Kimomo , Junior Giti , Bahati Makaca , abakinnyi ba Filime bakinana na Clapton Kibonge n’abandi benshi batandukanye .
Ku gicamunsi nyuma yo gusaba no gukwa bakomereje mu rusengero Gasinga Miracle Center i Rwempasha gusezerana Imbere y’Imana
Biteganyijwe ko imihango yo kwakira abashyitsi nayo ibera aho I Nyagatare























