Guinée-Bissau: CEDEAO yasabye ko imfungwa za Politike zose zifungurwa

36 0

Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) wagennye Sénégal nk’umuhuza mu gukemura ikibazo cya politiki kiri muri Guinée-Bissau, mu cyemezo cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’uyu muryango yabereye muri Sierra Leone.

Guinée-Bissau iyobowe n’igisirikare kuva habaye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Ugushyingo 2025.

Biteganyijwe ko igihugu kizakora amatora ya referandumu y’Itegeko Nshinga ku wa 30 Kanama 2026, mbere y’uko hakurikiraho amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026, agamije gusubiza igihugu ku miyoborere ishingiye ku Itegeko Nshinga.

Mu rwego rwo gutegura ayo matora no kuyagira ayizewe kandi ahuza impande zose, CEDEAO yasabye ubuyobozi bwa Guinée-Bissau kurekura imfungwa zose za politiki, zirimo n’umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Domingos Simões Pereira.

Domingos Simões Pereira, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Guinée-Bissau, afunzwe by’agateganyo kuva ku wa 10 Nyakanga, nyuma y’amezi yari amaze afungiwe iwe kuva muri Gashyantare.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha by’ubukungu ndetse no kugira uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi muri Ukwakira 2025, ibyo we n’abamushyigikiye bakomeje guhakana bavuga ko bifite ishingiro rya politiki.

CEDEAO ivuga ko kurekura imfungwa za politiki no gutegura amatora mu mucyo ari ingenzi kugira ngo Guinée-Bissau isubire ku murongo wa demokarasi, nyuma y’igihe igihugu kirangwamo umwuka mubi wa politiki n’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Abasesenguzi ba politiki bemeza ko inshingano Sénégal yahawe zo kuba umuhuza zishobora kugira uruhare mu koroshya ibiganiro hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo, no gufasha igihugu kugera ku matora yizewe azafasha kugarura ituze n’iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *