Abagize Ramjaane Joshua Foundation, bayobowe n’umuyobozi wayo , basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside barenga ibihumbi 250 mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Ni gikorwa bakoze kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026 mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, no guha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.
Ramjaane muri icyo gikorwa kandi yari aherekejwe n’Umuhanzi Mico The Best Ndetse n’Umunyarwenya Mugisha Emmnuel uzwi nka Clapton Kibonge n’abandi benshi .
Nyuma yo gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize uko bavutse , abagize Ramjaane Joshua Foundation batemberejwe mu rwibutso baobanurirwa amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’urugendo igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Umuyobozi wa Ramjaane Joshua Foundation yavuze ko gusura Urwibutso rwa Kigali ari umwanya wo kwiga amateka no kuzirikana isomo Jenoside yasigiye u Rwanda n’Isi yose.
Yagize ati, “Amateka yacu ni yo atugena nk’Abanyarwanda. Ni inshingano zacu kuyamenya, kuyasigasira no kuyigiraho kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gukomeza kwigishwa amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ruzabe umusingi wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’urwango.
Abagize iki kigo bagaragaje ko gusura inzibutso za Jenoside bifasha abantu gusobanukirwa uburemere bw’ibyabaye no guha agaciro ubuzima bw’ababuze ababo.
Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ni rwo rwibutso rukuru mu Rwanda, rushyinguyemo imibiri y’abarenga 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Buri mwaka rwakirira ibihumbi by’Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda kugira ngo bunamire abazize Jenoside no kwigira ku mateka y’igihugu.
Igikorwa cya Ramjaane Joshua Foundation kiri mu bikorwa bitandukanye bikomeje gukorwa muri gahunda ya Kwibuka32, igamije kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza kubungabunga amateka no gushimangira umuhate wo kubaka u Rwanda ruzira ivangura n’urwango.
Biteganyijwe ko nyuma yo kugera mu Rwanda Umukozi w’Imana Ramjaane Joshua afite ikindi gikorwa kimuzanye mu Rwanda aho umuryango ayobora ufite gahunda yo kuzagurira ubwisungane bwo kwivuza abanyarwanda barenga ibihumbi bitanu mu bice bitandukanye by’igihugu .



