Abakunda imyidagaduro n’umuziki w’imbona nkubone bafite impamvu yo kwitegura ibihe byiza, kuko Icyizere Bar & Restaurant yabateguriye igitaramo cyiswe “Summer Chill Out Party”, kizahuza umuziki wa Live, DJ ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gususurutsa abashyitsi.
Nk’uko bigaragara ku matangazo yamamaza iki gitaramo, kizaba ari igikorwa kigenewe abantu bafite imyaka 18 kuzamura, aho kwinjira bizaba ari ubuntu .ibintu bitegerejwe gukurura umubare munini w’abakunda gusohokana n’inshuti zabo.
Mu bazasusurutsa abazitabira harimo Icyizere Band, itsinda rimaze kumenyekana mu gucuranga umuziki wa Live, rikaba rizaririmba indirimbo zitandukanye zigezweho n’izakunzwe mu bihe bitandukanye.
Uretse iri tsinda kandi, abazitabira bazanasusurutswa na DJ Fresh, uzavanga imiziki itandukanye kugira ngo ibirori birusheho kuryoha.
Abateguye icyo gitaramo batangaje ko babateguriye ibiribwa by’amaoko yose byiganjemo inyama zokeje n’ibinyobwa bitandukanye ndetse bakazahabwa amahirwe yo kugura ku biciro byagabanyijwe ku bicuruzwa bimwe na bimwe nka Primus Knowless .Skol Malt , na Amstel
Iki gitaramo n’abaririmbyi ba Icyizere Live Band aribo Vuningoma,Sepoli.Plote.Olive’Baby Dancer na bandi benshi batandukanye
Abateguye bavuga ko intego ari ugutanga umwanya wo kuruhuka no kwishimira ibihe bya Summer, aho abantu bazaba bafite amahirwe yo gusabana, kubyina no kwidagadura mu mutekano.
Umuziki wa Live uzaririmbwa na Icyizere Band utegerejwe guha uburyohe budasanzwe iki gitaramo, cyane cyane ku bakunda kumva umuziki ucuranzwe n’abahanzi bari ku rubyiniro, aho bazaririmba indirimbo zitandukanye zijyanye n’ibyifuzo by’abitabiriye.
Abategura “Summer Chill Out Party” basabye abantu bose bujuje imyaka yagenwe kuzitabira ari benshi, bakazifatanya n’inshuti n’imiryango yabo kugira ngo basangire ibihe byiza birimo umuziki, ibiribwa n’ibinyobwa, ndetse banungukire ku ma-promotion yateguwe muri uwo munsi.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kimwe mu birori bizasusurutsa abakunda gusohokera muri Icyizere Bar & Restaurant, kikazatanga urubuga rwo kwidagadura no gusabana mu buryo bwuje umunezero.



