BIDASUBIRWAHO:Umuhanzikazi w’umunyamerika “Miley Cyrus” yahinduye izina ry’ubuhanzi

8 0

Umuhanzi w’Umunyamerika, Miley Cyrus yahinduye izina ry’ubuhanzi, aho agiye kujya akoresha izina rimwe gusa rya “Miley” mu gihe yitegura gushyira hanze album ye nshya.

Uyu muhanzi w’imyaka 33, umaze imyaka myinshi mu muziki ndetse akaba yarahawe ibihembo bitatu bya Grammy, yatangaje iyi mpinduka ubwo yamamazaga album ye ya 10 yise “Bass Persuades”.

Mu itangazo ryayo, izina rye ry’umuryango “Cyrus” ntiryakoreshejwe, ahubwo hasigaye “Miley” gusa.

Iyi mpinduka kandi yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ze, aho konti ye ya Instagram itakigaragaza izina “Cyrus”. Mu butumwa aheruka gushyiraho, yashyizeho ifoto ye yanditseho gusa izina “Miley”.

Miley Cyrus yavutse yitwa Destiny Hope Cyrus mu Ugushyingo 1992. Ni umukobwa wa Billy Ray Cyrus, umuhanzi w’umuziki wo mu njyana ya country, na Tish Cyrus ukora mu bijyanye n’imyidagaduro.

Akiri muto, yahabwaga akazina ka “Smiley” kubera ko yari umwana uhora agaragaza ibyishimo. Nyuma aka kazina kagizwe “Miley”, kakaba ari ko yakomeje gukoresha ubwo yatangiraga urugendo rwe mu ruganda rw’imyidagaduro.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *