Umuhanzikazi Nirere Shanel akomeje guterwa imijugujugu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri X, nyuma yo kugerageza kugumura abantu.
Ibi yabikoze abinyujije kuri uru rubuga, ashishikariza abantu kutazitabira igitaramo Rema azaririmbamo ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2026, kizaherekeza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2026.
Miss Shanel yagize ati “Ntimuzageyo. Hanze aha ntabwo hatekanye.”

Ibi yabivuze ashyingiye ku byabaye mu gitaramo cya ‘Diamond Platnumz Experience’ cyabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho abakobwa n’abagore bari bambaye batikwije basubijwe inyuma ngo bajye kwambara bikwize.
Icyakora nyuma y’uko Shanel atambukije ubu butumwa, abantu bakomeje kumutera imijugujugu bamwibutsa ko yatangiye kurengera.
