Umuhanzi Niyo Bosco yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugore we Irene Mukamisha, amubwira amagambo meza asize umunyu, amwibutsa uburyo yabaye umugisha kuri we.
Ati “Umunsi wavutseho ni wo munsi umutima wange wabonye umushyitsi w’icyubahiro waje kuhatura iteka. Nzahora iteka nishimira kandi mpa agaciro umunsi wavutseho. Kubaho kwawe bituma ibintu byose biba byiza.
“Gira isabukuru nziza rukundo rwange! Imana iguhe ibyo umutima wawe wifuza kandi ubuntu bwayo bukomeze kuba mu buzima bwawe.
“Nkunda umugore urimo kuba kandi nishimiye ko ndi umugabo Imana yahaye ubutumwa bwo kugukunda no kukwitaho.”
Tariki 16 Mutarama 2026, nibwo aba bombi barushinze biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.
