Dj Brianne yatangaje ko hashize iminsi myinshi abantu atamenye bamwibye telefone ye, kuri ubu akaba ari bo bari gukoresha urubuga rwe rwa X.
Ibi yabitangaje anyomoza ubutumwa bwanyujijwe kuri uru rukuta rwe, aho uwabwanditse yakoresheje imvugo irimo amagambo akakaye agaragaza ko arambiwe ibyo abantu bamukorera bamwataka ku mbuga nkoranyambaga.
Muri ubwo butumwa yasabaga abantu kumuha agahenge, kuko bari kumwangiza nyamara bibwira ko bari gukora imyidagaduro.
Abinyujije kuri Instagram ye, Dj Brianne yavuze ko atari we wanditse ubwo butumwa.
Yagize ati “Iminsi ibaye myinshi telefone yange yibwe, none na n’ubu ntabwo nzi umuntu uri gukoresha konti yange ya X. Ibi ntabwo ari nge wabyanditse.”


