Fata agatebe wicare usome ibyo Bruce Melodie yahishuye

24 0

Bruce Melodie yahishuye byinshi

Uko yagurishije ihene y’iwabo n’umushinga wo gushinga urusengero:

Uyu muhanzi yibanze ku nkuru z’ubuzima bwe bwite, aho yahishuye uburyo ubwo yinjiraga mu muziki yanyuze mu rugendo rugoye, rurimo no kugurisha ihene yari yahawe mu mushinga wafashaga abanyeshuri.

Ati “Ni byo, muri Compassion baduhaye ihene. Icyo gihe nashakaga kuba umuhanzi ariko nta bushobozi bwari buhari. Ihene yaraje tujya kuyiragiza, igera aho irabyara! Imaze kubyara, mfata imwe nigira inama yo kuyigurisha mu ibanga, ngo mbone amafaranga yo kujya muri studio.”

Nyuma yo kugurisha ihene, Bruce Melodie yaje gutaha asanga iwabo bagiye kuyicyura, mu gihe umucuruzi wari wayiguze na we yari yatawe muri yombi.

Ati “Nageze mu rugo mvuye muri studio, mpasanga ya hene. Umwe mu bavandimwe banjye arambwira ati ‘Noneho barakwica.’ ”

Bruce Melodie ahamya ko iyo ari imwe mu nkuru atajya yibagirwa mu rugendo rwe rw’umuziki. Asobanura ko imwigisha uburyo urugendo rwe rwo kwinjira mu muziki rwari rugoye, kuko n’indirimbo yakoze akoresheje amafaranga yavuye mu kugurisha iyo hene byarangiye atayibonye.

Ikindi Bruce Melodie yakomojeho ni gahunda yari afite yo gushinga urusengero. Yavuze ko yari yaraguze ikibanza yifuzaga kubakamo urusengero, ariko mu gihe yiteguraga kubishyira mu bikorwa, hasohotse amabwiriza avuga ko ushaka kwinjira muri ibyo bikorwa agomba kuba yarabyigiye.

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo atashoboye gushinga urusengero, azi neza ko hari igihe kizagera agakora umurimo w’Imana.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *