Ingabire Victoire yaciwe ihazabu kubera gutinza urubanza

4 0

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwaciye Ingabire Victoire Umuhoza ihazabu ya 500,000 Frw, nyuma yo gusanga ubusabe bwe bwo kwihanangiiriza Inteko y’Abacamanza bushobora gutinza urubanza aregwamo ibyaha birindwi.

Ingabire yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru ku wa 8 Nzeri 2026, aho yasabye ko abacamanza batatu bagomba kuburanisha urubanza rwe bahindurwa. 

Ubusabwe bwe bwanzwe ndetse urukiko rwemeje ko urubanza rwe ruzasubukurwa ku wa 18 Nzeri 2026, nyuma y’uko iburanisha ryari ryarasubitswe mu gihe cyo gutegura iburanisha ry’ibanze.

Ingabire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga, hamwe n’ibindi byaha bifitanye isano n’uru rubanza.

Urukiko rwari rwatangiye iburanisha ry’ibanze muri Kamena 2026. Icyo gihe Ingabire yasabye ko urubanza rutangira nyuma y’igihe gihagije cyo gutegura ubwiregure bwe, avuga ko hari ibibazo bitandukanye byatumaga atiteguye kuburana.

Yavuze kandi ko akeneye guhura n’abo bareganwa kugira ngo bafatanye gutegura dosiye, ndetse agaragaza ko atabashaga kuvugana n’umuryango we wari kumufasha mu bijyanye no kubona abanyamategeko bamwunganira.

Urukiko rwamuhaye igihe cyo gutegura ubwiregure, rutegeka ko imyanzuro ye itangwa bitarenze muri Nyakanga 2026, mbere y’uko iburanisha ry’ibanze risubukurwa muri Nzeri.

Ku wa 8 Nzeri, ubwo yongeraga kwitaba urukiko, Ingabire yihannye inteko y’abacamanza bagombaga kumuburanisha. 

Ingabire Victoire ni we washinze ishyaka DALFA-Umurinzi, ritanditswe nk’ishyaka ryemewe gukorera mu Rwanda. Yafashwe ku wa 19 Kamena 2025, ahita atangira gukurikiranwa ku byaha bifitanye isano n’amahugurwa yahawe bamwe mu bari abayoboke ba DALFA-Umurinzi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ayo mahugurwa yari agamije guteza ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi, mu gihe Ingabire ahakana uruhare mu itegurwa ryayo.

Urubanza rwe rukomeje gukurikiranwa mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, aho iburanisha ritaha riteganyijwe ku wa 18 Nzeri 2026.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *