Umuraperi Lil G yateye imitoma umukunzi we mushya witwa Isimbi Kevine bakundanye nyuma yo kugaruka mu Rwanda, nyuma yo gutandukana n’umugore w’umuzungu bari baramenyaniye muri Pologne.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Lil G yagize ati “Iyo nza kuba ngomba kwandika indirimbo ikuvuga, ntibyari kuba bihagije; ahubwo nari kwisanga nanditse album yose yuzuye amagambo meza.
“Unyibutsa uko ubwiza busa, atari uko usa n’izuba gusa, ahubwo kuko unazana ibyishimo n’urumuri mu mutima wange. Ese Abamalayika bakubwiye ko musa? Mukunzi, warakoze kuza mu Isi yange; uri tatuwaje (tattoo) ku mutima wanjye.”
Lil G yagarutse mu Rwanda muri Mata 2026, kuri ubu akaba ariho ari gukorera ibikorwa bye bitandukanye.
